00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Etincelles FC yeguye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Uwari Perezida wa Etincelles FC, Hitayezu Derigent, yeguye ku buyobozi yari amazeho hafi umwaka umwe, avuga ko yabitewe n’inshingano nyinshi afite ndetse n’impamvu ze bwite.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2021 ni bwo Hitayezu Derigent yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu amumenyesha ko yeguye.

Yagize ati “Ku bw’inshingano nyinshi mfite no ku bw’impamvu zanjye bwite, neguye ku mwanya wa Perezida w’Ikipe ya Etincelles FC.”

Yakomeje agira ati “Mbashimiye inkunga y’ubushobozi n’ibitekerezo mutahwemye guha ikipe, nkaba mbasezeranyije ko nzayihoza ku mutima nk’uko byahoze.”

Hitayezu Derigent yari yatorewe kuyobora Etincelles muri Kamena 2020, asimbuye Ruboneza Gédéon.

Yeguye mu gihe Etincelles FC ivugwamo ubugambanyi bwaganishije ku musaruro muke bigatuma iyi kipe yisanga mu makipe umunani arwanira kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Mu mukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, Etincelles FC yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 4-2 ku munsi wa mbere w’imikino ya Play-offs ku makipe arwana no kutamanuka.

Hitayezu Derigent (iburyo) ari kumwe na KNC uyobora Gasogi United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .