Perezida wa CAF Ahmad yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mata 2018 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Ahmad Ahmad, yohereje ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida Ahmad yatanze ubutumwa yihanganisha Abanyarwanda binyuze mu ibaruwa yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Mata 2018.

Yagize ati “Nanditse ubu butumwa mu kwibuka Jenoside y’indengakamere yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ababyeyi, abana n’abakuru bayiburiyemo ubuzima tuzahora tubibuka iteka ryose.”

Yakomeje agira ati “Ubwitange bwabayeho mu kuzana amahoro mu Rwanda, buzakomeza kutuyobora mu nzira zituma ubuzima bwa benshi butazongera kujya mu kaga ukundi.”

Ahmad yavuze ko siporo ishobora kugira uruhare mu kubanisha abantu neza no kubaha ihumure.

Yagize ati “Siporo n’umupira w’amaguru ntibigomba guhuzwa n’inyungu za politiki, twizera ko bishobora gufasha abantu kubaho no kubana mu mahoro. Birashoboka ko ibyishimo umupira w’amaguru uzana byafasha Abanyarwanda ndetse n’imiryango yabuze ababo muri Jenoside kwibagirwa ibihe by’akaga banyuzemo nubwo byaba igihe gito cy’umukino.”

Ferwafa dukesha iyi nkuru yanditse ko Perezida Ahmad ubutumwa yageneye Abanyarwanda yabusoje abifuriza iterambere n’uburame.

Uyu Muyobozi wa CAF aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2018; icyo gihe yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anarutera inkunga y’amadolari ya Amerika ibihumbi bibiri.

Perezida wa CAF Ahmad (uwa kane uturutse ibumoso) yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ubwo aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza