Kwamamaza

Ikibazo cya Imanishimwe washyamiranyije APR FC na Rayon Sports cyaba cyashyizweho iherezo

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 07:50' na Manzi Rema Jules


Umuyobozi w’ikipe ya ASPOR ibarizwa mu cyiciro cya kabiri yazamuye myugariro Emmanuel Imanishimwe uherutse kwerekeza muri APR FC bivugwako yanasinyiye Rayon Sports, yatangaje ko uyu mukinnyi ari uwa APR FC mu buryo bwemewe n’amategeko kuko Rayon Sports yarenze ku masezerano.

Imanishimwe wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yongereye amasezerano y’indi myaka ibiri shampiyona igiye kurangira ariko nyuma y’amasaha make ahita yerekeza muri mukeba APR FC biteza ubwumvikane buke ndetse ikibazo gishyikirizwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ashinjwa ko yasinyiye amakipe abiri.

N’ubwo uru rwego ntacyo ruratangaza ku mwanzuro w’ikipe uyu mukinnyi azakinira umwaka utaha, Umuyobozi w’ikipe ya ASPOR yamureze ikanamutiza Rayon Sports, Eugène Rwamanywa yatangaje ko uyu mukinnyi ari uwa APR FC byemewe n’amategeko kuko ariyo yaje igatanga ibyo bifuzaga n’umukinnyi akemera kuyijyamo ku ntizanyo.

Ati “Emmanuel Imanishimwe ni umukinnyi wa ASPOR. Ni umwana warerewe mu ishuri ryacu riri i Kabuga ryitwa ‘George Weah Training center’. Iryo shuri turirereramo abana abo tubonye bafite ubushobozi tukabazana mu cyiciro cya kabiri. Iyo bigaragaje hakagira ikipe yo mu cyiciro cya mbere ibifuza turavugana tukamubatiza.”

Yongeyeho ati “Ni muri urwo rwego Rayon Sports yamudusabye tugirana amasezerano tumubatiza ku buntu tubasaba ko bazamuha ibihumbi 500 bakajya bamuhemba n’ibihumbi 150 ariko Emmanuel iyo wamubazaga yarakubwiraga ati ibintu bimwe ntibabyubahirije ariko tukamubwira tuti wowe komeza ukore ugire ubunararibonye hari igihe kizagera baguhe ibyo ugomba.”

Uyu muyobozi avuga ko batangiye kumva ko hari amakipe amushaka ubwo umwaka w’imikino waganaga ku musozo ariko ntihagira n’imwe ibegera imusaba yewe habe na Rayon Sports yari amazemo imyaka ibiri kandi ari nayo amasezerano bari bagiranye.

Rwamanywa yakomeje avuga ko amakuru yaje kumugeraho ko Rayon Sports yamwongereye amasezerano mashya ahita abahamagara ababwira ko ibyo bakoze binyuranye n’ibyo biyemeje.

Ati “Bagombaga gutegereza amasezerano ya mbere akarangira nk’uko twabyumvikanye bakagaruka tukicara yaba umukinnyi, ASPOR na Rayon Sports tukareba uko yitwaye tukagira ibindi twumvikana. Ibyo rero Rayon Sports ntiyabikoze, yihutiye kumusinyisha itanguranwa n’andi makipe yamushakaga, ikora iryo kosa.”

Nyuma y’amakosa ya Rayon Sports, APR FC yagiye mu ikipe yareze Imanishimwe itanga ibyo yasabaga ndetse iha n’umukinnyi ibyo yifuzaga ahita ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

ASPOR ifite abandi bakinnyi bagera kuri 27 bari mu cyiciro cya mbere yatije mu makipe atandukanye nabo bafite amasezerano nk’aya Imanishimwe Emmanuel.

Eugène Rwamanywa, Umuyobozi wa ASPOR yatangaje ko Rayon Sports itubahirije amasezerano bagiranye
Imanishimwe ngo yaguzwe na APR FC mu buryo bwemewe n'amategeko

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved