Ku Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021 ni bwo Umukuru w’Igihugu yasuye Amavubi yakinnye Shampiyona Nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) yabereye muri Maroc, ayagenera ishimwe ry’uko yitwaye nubwo yagarukiye muri ¼ asezerewe na Guinea.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikipe y’Igihugu, Perezida Kagame yavuze ko kwakira abakinnyi b’Amavubi no kuganira na bo byahozeho, ariko biza gusa n’ibihagaze kubera ko bamutengushye.
Ati "Nishimiye kubona uyu mwanya wo kuza kuganira namwe, n’ubundi ni ibya kera byari bisanzwe, najyaga mbona umwanya nkaganira n’abakinnyi n’ababayobora b’ikipe yacu y’umupira w’amaguru, Ikipe y’Igihugu."
"Ariko ngira ngo abenshi babikurikiranye, hari aho nageze ndabyihorera njya mu kandi kazi kanjye kandeba, iby’imikino mbivaho. Ntabwo ari uko ntashakaga gukomeza kubikurikirana cyangwa kubishyigikira, ngira ngo ku rundi ruhande abakinnyi cyangwa ababayobora babifitemo uruhare."
Yakomeje avuga ko hari ibyo yumvikanaga n’abakinnyi cyangwa ababayobora, bakamwereka ko babyumvise kandi bigiye gushyirwa mu bikorwa, ariko ntibigende uko byari byapanzwe.
Ati"Uruhare rwabaye urw’uko nazaga tukicara tukaganira ndetse ibitekerezo byinshi bikava no mu bakinnyi n’abandi, n’ababihugukiye by’umwihariko, tukumvikana ko hari ibintu bigomba gukorwa byafasha kugira ngo abantu batere imbere muri uwo mukino bagire urwego bageraho."
"Ibyo gutsinda rimwe na rimwe cyangwa kudashobora kugera ku rwego wifuzaga, ibyo biza nyuma, biza bikurikira kwitegura, amahugurwa n’ibindi, uko abantu bifata. Haje kubamo ko kenshi hagiye hagaragara kuva mu bayobozi ukamanuka ukagera no mu bakinnyi kudakurikiza neza ibyo twabaga twumvikanye cyangwa ibyo twabonaga ari bwo buryo, ari yo mico no kugera ku ntego muri siporo."
Umukuru w’Igihugu yavuze ko gushyigikira siporo ari ngombwa kuko Amavubi agaragaza isura y’u Rwanda kandi bigomba kuba mu bintu byose, bikagaragarira n’abanyamahanga ko Abanyarwanda biteje imbere, hari urwego bavuyeho bakazamuka ku rundi.
Ati “Igihugu cyacu cy’u Rwanda, twifuza ko kiba igihugu ba nyiracyo, abagituye bagira umutekano, bagira ibyo bakora bibateza imbere, biteza n’igihugu imbere, igihugu kikava hasi ku rwego kiriho mu buryo bw’imibereho y’abantu, kikagera ku rwego rwo hejuru, aho utuye igihugu cyangwa undi wese mu bavuye hanze bakigannye, bakumva ko ari igihugu cy’abanyagihugu bakora, bafite intego nziza. Wabishyira ku gihugu, wabishyira ku ikipe ikinira igihugu nka mwe, wabishyira kuri kompanyi mu bucuruzi, aho ushatse.”
Yakomeje agira ati “Hagati aho rero hari aho nabonye byaganaga, bituma mpitamo gusa n’ubiruhuka. Menyereye ibintu nkora, nshyigikira, nkaba mbyumva nkabona aho bigana, birajya aha, biratera imbere, iyo byanze, ntabwo nshaka ngo binsige izina ribi ry’uruhare naba naragize, icyo gihe mpitamo kubirekera aho bireba nkajya iruhande.”
Perezida Kagame yavuze ko impamvu yagarutse ku Ikipe y’Igihugu ari uburyo yabonye bitwaye muri CHAN 2020 kandi baranyuze mu bibazo bitoroshye birimo kwitabira irushanwa bataritoje bihagije kubera icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse imikino y’imbere mu gihugu.
Ati “Icyatumye rero nkurikirana muri iyi minsi imikino mwakinaga, narayikurikiranaga, narayirebaga. Ngira ikindi kibazo, nkunda kugira ijisho rireba neza nkamenya ikintu kitagenda neza n’impamvu yabyo, biramfasha no ku bindi, mbigira umwuga rero nkakurikirana. Hari ibyo nabwiye Minisitiri wa Siporo, ntabwo twabona umwanya uhagije uyu munsi, ubwo twazabibwira ababakurikirana, icya ngombwa ni uko byabageraho namwe nk’abakinnyi. “
"Icyatumye mfata umwanya nkagaruka, ni Ikipe y’Igihugu dufite ubu, uburyo yakinnye ndetse n’ibibazo yanyuzemo, kuba mwaragiye gukina mutaritoje bihagije ariko umusaruro ukaba uriya, ni ukuvuga ngo dufite ikipe itameze nabi, kuvuga ngo umusaruro utameze nabi ni uko hari n’icyakorwa hakaboneka urenzeho."
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye kwitegura CHAN 2020 ku wa 23 Ukuboza 2020 nyuma y’iminsi 11 hahagaritswe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere kubera ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye mu makipe amwe. Gusa, yakinnye imikino ibiri ya gicuti yahuyemo n’iya Congo Brazzaville.
Mbere yo gukina imikino ya Maroc, Togo na Guinea muri iri rushanwa, abakinnyi b’Amavubi bagejejweho ubutumwa bwa Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, busaba gukorera hamwe no kwitanga bashaka intsinzi.
Umukuru w’Igihugu yongeye gusaba abakinnyi gukorera hamwe no kurangwa n’ikinyabupfura kuko bitagenze uko ntihabeho gutahiriza umugozi umwe, bigoye kugera ku ntsinzi.
Ati “Ikipe ni abakinnyi 11, ariko buri wese afitemo uruhare rwe, iyo atarwuzuza ntabwo iba ikiri ikipe y’abantu 11, bisa nk’aho hakina abantu 10, yaba ari uwa kabiri bakaba babiri bakina batabishaka cyangwa bateza ibibazo, ni nk’aho hasigaye abakinnyi icyenda. Buri wese afite uruhare runini agira, ariko uruhare runini ni urwa 11 bakorera hamwe, bafite umugambi n’intego imwe, bagendera ku ntambwe imwe, buri wese afite umwanya we, ariko biruzuzanya.”
Umukuru w’Igihugu aheruka ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu 2016 ubwo hasozwaga irushanwa rya CHAN y’uwo mwaka, ryegukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze Mali ibitego 3-0.
Mbere yo gukina umukino wa ¼ n’iki gihugu cyatwaye CHAN 2016, Perezida Kagame yakiriye abakinnyi b’Amavubi muri Village Urugwiro ndetse ni bwo yaherukaga kuganira na bo.
Gusa, nyuma yaho, yagiye akurikirana indi mikino irimo Basketball mu marushanwa atandukanye arimo amajonjora yo gushaka itike ya Baskteball Africa League (BAL 2020) yabereye i Kigali mu Ukuboza 2019 ndetse n’ayo gushaka itike ya Afrobasket 2021 izabera mu Rwanda, yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2020 kongeraho isozwa rya Shampiyona ya Basketball mu Rwanda ryabaye mu Ukwakira 2020.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!