00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasubije abamugiriye inama yo kureka gufana Arsenal (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yasubije abantu bamugiriye inama yo kureka gufana Arsenal kubera ko imaze igihe yitwara nabi, asubiza ko adashobora kuyireka ahubwo ko yatanga inama zatuma isubira mu bihe byiza.

Magingo aya, Arsenal ni iya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona mu Bwongereza nyuma y’iminsi itatu imaze gukinwa. Nta gitego na kimwe iratsinda ahubwo yatsinzwe ibitego icyenda.

Ubwo Shampiyona yatangiraga, Arsenal yatsinzwe ibitego bibiri ku busa na Brentford yavuye mu cyiciro cya kabiri. Umukuru w’Igihugu yahise ajya kuri Twitter yandika ko Arsenal idakwiye guhora yihanganira umusaruro mubi nk’uwo, ahubwo ikwiye kubaka ikipe ihora itsinda.

Nyuma y’aho, abantu batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga, bamugira inama yo kureka kuyifana ahubwo agashaka indi kipe itsinda yajya afana.

Ubwo yaganiraga na Televiziyo Rwanda ku manywa yo ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeli 2021, yavuze ko adashobora kureka gufana Arsenal ngo ni uko itsinzwe.

Ati “Hari ibintu bibiri, Arsenal njya kuyihitamo kuba ikipe nkunda, hashize igihe kinini, igomba kuba irenze imyaka 30 cyangwa n’indi. Ifite amateka, ugiye kureba muri ariya makipe yose [yo muri Premier League], ni imwe mu za mbere zabanje, irengeje imyaka 100 ariko banakinaga neza icyo gihe njya kuyifana, nkakunda abakinnyi bayirimo n’umukino wayo.”

Uko umusaruro wayo wagiye uba mubi, Perezida Kagame kimwe n’abandi bafana bose, yagiye atanga ibitekerezo asaba ko haba impinduka iyi kipe ikongera kwitwara neza.

Ati “Niba nibuka mu 2011 nabwo hari indi tweet nigeze gukora, indi ni iy’ejo bundi. Narebaga bitagenda neza, ndetse nza kuvuga nti hakwiye kugira igihinduka. Nti ntabwo nzi niba igihinduka ari abakinnyi, umutoza, nti ariko hagomba kugira igihinduka.”

Perezida Kagame yavuze ko hari igihe Arsenal yakinaga ishaka kuba iya mbere, igeze aho kuba iya kabiri ntibyagira icyo biyitwara bigera n’aho ishaka kuba mu makipe ane no mu makipe ya mbere icumi.

Ati “Iyo ukunda ikintu ntabwo akantu gato kaba ugahera ko [... ] umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga ngo ibi nafanaga, nakurikiranaga, ubu ndashaka iriya, ibyo ni uburenganzira bw’umuntu. Njye ntabwo ariko meze, niba naragikunze ndahendahenda, ndihangana, najya n’inama aho bibaye ngombwa bishoboka ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera impamvu ngo ndahinduye kubera ko batsinzwe.”

Yakomeje avuga ko iyo Arsenal iri gukina, mu minota ya mbere aba abona ko iri butsindwe cyangwa se iri butsinde.

Ati “Ubona ukuntu bakina ukavuga uti aba bantu bari butsindwe [...] kenshi uwo mukino ndawurangiza, ntabwo njya mpunga ibibazo. Mfite inshuti yanjye ikajya mu bibazo, umuntu akomeza ari inshuti, keretse niba ari ikibazo cyo kwangiza ubushuti nari mfitanye nayo.”

Perezida Kagame yavuze ko ajya abona umwanya wo kubwira abayobora Arsenal ibitagenda, ndetse ko yigeze kubiganira n’uwahoze ari umutoza wayo, Arsene Wenger, ubwo aheruka mu Rwanda.

Ati “N’iyo ngenda hanze, nanyuze nka Londres hakaba umupira hari nubwo njyayo nkajya muri stade nkajya kureba uwo mupira.”

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe u Rwanda rufitanye imikoranire na PSG yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo n’ibikorerwa mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Made in Rwanda, nayo igiye kuba iya kabiri mu zo akunda.

Ati “Ariko noneho irimo n’abakinnyi beza, wabonye ejo bundi Messi yambaye na Visit Rwanda na bariya ba Neymar, Mbappé. Ubu nazo ni izi kipe ebyiri mfana.”

Mu gihe Arsenal na PSG zakinira igihe kimwe, Perezida Kagame yavuze yajya ahindura buri kipe akayireba ku kigero cya 50%.

Perezida Kagame yasubije abamugiriye inama yo kureka Arsenal, asubiza ko atajya ahunga ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .