Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gianni Infantino uyobora FIFA (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Gashyantare 2021 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika, Kagame Paul yahuye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], Giovanni Vincenzo ‘Gianni’ Infantino uri i Kigali aho yatashye icyicaro cy’iri shyirahamwe mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame yahuye na Gianni Infantino ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021.

Perezida wa FIFA, yashyikirije Perezida Kagame umupira w’amaguru wo gukina [ballon] ndetse n’umwambaro wanditseho izina rye na numero icyenda [ukunze kwambarwa na ba rutahizamu].

Ntabwo hatangajwe ibyaganiriwe n’impande zombi. Umukuru w’Igihugu yari aherekejwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju bafunguye ku mugaragaro icyicaro cya FIFA mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iki cyicaro giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya I&M Bank, cyatumye u Rwanda ruba igihugu cya gatatu gishyizwemo nyuma y’i Dakar muri Sénégal n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Infantino yavuze ko impamvu bahisemo gushyira iki cyicaro i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w’amaguru ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere kandi bizeye ko bizanafasha Akarere k’Iburasirazuba ruherereyemo.

Minisitiri Munyangaju yavuze ko muri gahunda z’ingenzi u Rwanda ruzungukira mu kugira iki cyicaro harimo iyo guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri no kubaka ibikorwa remezo.

Umukuru w'Igihugu Kagame Paul yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino. Byanitabiriwe na Misitiri wa Siporo, Munyangaju Auore Mimosa
Perezida Kagame yashyikirijwe umwambaro wanditseho izina rye na nimero icyenda isanzwe yambarwa na ba rutahizamu
Infantino yashyikirije Perezida Kagame umupira wo gukina
Perezida Kagame na Gianni Infantino uyobora FIFA bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .