Kwamamaza

Pépinière na Kirehe zazamutse mu cyiciro cya mbere umusifuzi atawe kuwa kajwiga (Amafoto)

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 08:34' na Manzi Rema Jules


Mu mahane n’imvururu, Pépinière na Kirehe FC zakatishije itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha nyuma y’uko zigeze ku mukino wa nyuma w’icya kabiri zikaba zigiye gusimbura AS Muhanga na Rwamagana City zamanutse.

Mu mukino wabereye ku kibuga cya Ferwafa, ikipe ya Pépinière yatsinze Interforce ibitego 2-0, mu gihe ubanza amakipe yombi yari yaganganyije ubusa ku busa. Pépinière yahise ibona itike yo kuzakina icyiciro cya mbere kimwe na Kirehe FC yasezereye Etoile de l’Est ku bitego 2-1 mu mikino yombi.

Umukino wa Pépinière na Interforce isanzwe ifatwa nk’ikipe ya kabiri ya Police FC kuko nayo ari ikipe yegamiye ku gipolisi, waranzwe n’imvururu zikomeye ndetse umusifuzi afatwa mu ishingo ubwo yari atanze ikarita itukura ku munota wa 34 w’igice cya mbere ku mukinnyi wa Interforce bagenzi be ntibabyumva batangira kumuniga akizwa n’abashinzwe umutekano.

Biravugwa ko iyi kipe ya Pépinière nubwo izamutse mu cyiciro cya mbere ishobora guhita yivanga muri AS Muhanga yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri zigakora ikipe imwe yagumana izina rya AS Muhanga ikaba ariyo izakina Azam Rwanda Premier League umwaka utaha.

Aya makuru yanemejwe n’umuyobozi wa Pépinière nyuma y’umukino wavuze ko hari ibiganiro byabayeho nubwo nta gihambaye birageraho ariko yongeraho ko imiryango ifunguye no ku bandi bose bifuza gukorana n’iyi kipe kugira ngo izajye mu cyiciro cya mbere guhatana aho gutanga amanota ku zindi.

Umutoza Abdu Mbarushimana warebye uyu mukino, yavuze ko ibiganiro bikomeje n’ubuyobozi bwa AS Muhanga kugira ngo abe yazakomezanya nayo aho izaba iri yaba mu cyiciro cya kabiri cyangwa no mu cya mbere kuko bigishoboka.

Abakinnyi ba Pépinière bishimira igitego cya kabiri
Abapolisi bihutiye gutabara umusifuzi wari utangiye gusagarirwa n'abakinnyi
Umukinnyi wa Interforce wari umaze guhabwa ikarita itukura yasohowe mu kibuga na Polisi
Umukino wari ukomeye ku mpande zombi
Abakinnyi bateje imvururu zaje guhoshwa na polisi
Abaganga babonye akazi katoroshye ko kuvura abakinnyi
Umusifuzi yatanze ikarita itukura, abakinnyi ba Interforce bamufata mu mashati

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved