Pépinière FC yatangiye neza urugamba rwo gusimbura Intare FC mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 25 Nzeri 2018 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Pépinière FC yitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa ry’amakipe atatu ryo gushaka ikipe imwe isimbura Intare FC mu cyiciro cya mbere, inyagira Sorwathé FC 4-2.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Intare FC iyoborwa na Nzamwita Vincent de Gaulle, yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ko itagikinnye mu cyiciro cya mbere n’ubwo yari yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 nibwo hatangiye irushanwa ry’amakipe atatu; Pépinière FC, Sorwathé FC na Gicumbi FC. Buri kipe izahura n’indi inshuro imwe, izagira amanota menshi niyo izazamuka.

Mu mukino wa mbere muri iri rushanwa wabereye kuri Stade ya Kigali wahiriye Pépinière FC yakinnye nyuma y’iminsi mike itakaje uwari umutoza wayo wa mbere Jean Paul Muhoza wasinyiye Amagaju FC.

Iyi kipe yatojwe n’Umutoza wungirije Kalimba Richard yagowe no kwinjira mu mukino bituma itsindwa na Sorwathé FC ibitego bibiri mu minota ya mbere.

Ku munota wa gatatu Niyitegeka Emmanuel yafunguye amazamu, ku munota wa 12 Habimana Noël atsindira Sorwathé FC igitego cya kabiri.

Iyi kipe y’i Kinihira mu Kkarere ka Rulindo itozwa na Banamwana Comrade uzwi mu makipe nka Bugesera FC na Esperence FC, ntabwo yakomeje kwitwara neza mu minota yakurikiyeho kuko bayishyuye baranayitsinda.

Ku munota wa 27 Pacifique Dukundane yafunguye amazamu ku ruhande rwa Pépinière FC, igice cya mbere kirangira ikipe y’uruganda rutunganya icyayi ariyo iri imbere.

Pépinière FC yagaragaje urwego rwo hejuru mu gice cya kabiri biyihesha ibindi bitego bitatu byatsinzwe na Ahokubwayo Jean Claude ku munota wa 60, Dukundane Pacifique ku munota wa 61 na Mugisha Josué Roberto ku munota wa 93.

Sorwathé FC yanyagiwe nyamara yatangiye neza izakina na Gicumbi FC umukino wa kabiri muri iri rushanwa ku wa Kane tariki 27 saa 15:30 kuri Stade ya Kigali.

Naho umukino usoza indi uzabe ku wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018 uhuze Gicumbi FC na Pépinière FC.

Amabwiriza yashyizweho avuga ko aya amakipe yose nanganya amanota hazarebwa umubare w’ibitego azigamye, nabyo nibabinganya bazareba itegeko rya ‘fair play’ ifite amakarita y’umuhondo cyangwa umutuku make ibe ariyo izamuka mu cyiciro cya mbere.

Abakinnyi 11 ba Sorwathe FC biganjemo abafite inararibonye
Pépinière FC ifite intego yo gusubira mu cyiciro cya mbere yahozemo mu 2015-16
Dukuzumuremyi Antoine bita Birabakoraho uyobora Gicumbi FC yari akurikiranye umukino w'abakeba
Mu gice cya mbere Gafishi Innocent wa Sorwathe yari yagoye Pépinière FC
Nkunda-Match na Rwarutabura basanzwe bafana Rayon bafanaga Pépinière
Bamwe mu bakinnyi ba Sorwathe FC barimo Gahamanyi Boniface bari bamaze igihe badakora imyitozo batungurwa n'irushanwa
Manirambona Evode wa Pépinière FC yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego
Pépinière FC ya Munyankumburwa JMV, nizamuka mu cyiciro cya mbere izaba ikipe rukumbi y'umuntu ku giti cye
Kalimba Richard niwe wafashe ikipe by'agateganyo nyuma yo gutandukana na Muhoza Jean Paul wagiye mu Amagaju FC
Kalimba Richard niwe wafashe ikipe by'agateganyo nyuma yo gutandukana na Muhoza Jean Paul wagiye mu Amagaju FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza