00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pelé yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa ikibyimba mu nda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Umunya-Brésil Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé wanditse amateka ahambaye mu mupira w’amaguru ku Isi yatangiye gutora agatege nyuma yo kubagwa ikibyimba cyo mu nda.

Pelé yabazwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yatangiye kumererwa neza.

CNN yanditse ko amakuru avuga ku kubagwa kwa Pelé yatangajwe nyuma y’uko uyu musaza yahakanye ibyavuzwe ko yaguye hasi akenda kubura umwuka.

Icyo gihe yavuze ko ubuzima bwe bumeze neza ndetse ari gukorerwa ibizamini bihoraho.

Pelé w’imyaka 80 ari koroherwa nyuma yo gushyirwa ahavurirwa indembe aho yabagiwe ikibyimba nkuko byatangajwe n’abaganga be mu Bitaro bya Israelita Albert Einstein mu Mujyi wa São Paulo.

Dr. Fabio Narsi na Dr. Miguel Cendoroglo Neto mu itangazo bashyize hanze bavuze ko ubwo bamubagaga, basanze ikibyimba mu nda ahagana ku ruhande rw’iburyo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Pelé yashimiye abamufashije kumererwa neza.

Yagize ati "Nshuti zanjye, mwakoze cyane ku butumwa bwanyu bw’ihumure. Ndashimira Imana ko meza neza ndetse no gufasha Dr. Fábio na Dr. Miguel kwita ku buzima bwanjye.’’

Uyu musaza wabaye icyamamare muri ruhago yavuze ko yizeye ko azamera neza cyane ko afite ibyishimo byo kubaho akunzwe n’umuryango n’inshuti.

Pelé yatangiye kwamamara cyane ku ruhando mpuzamahanga akiri umwana, icyo gihe yakinnye mu Gikombe cy’Isi cya 195.

Mu 2000, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje Pelé nk’umukinnyi w’ikinyejana, igihembo yasangiye na nyakwigendera, Umunya-Argentine, Diego Maradona.

Pelé wanyuze mu makipe abiri gusa arimo Santos na New York Cosmos yihariye agahigo ko kuba ari we wegukanye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu.

Afite umuhigo wemejwe na Guinness World Records ko yatsinze ibitego 1.281 mu mikino 1.363 yemewe yakinnye.

Mu mwaka ushize hari ubwoba ku buzima bwa Pelé ariko yahakanye amakuru yatangajwe ko arwaye agahinda gakabije yatewe no kubagwa mu mayunguyungu.

Umunya-Brésil Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé yabazwe ibibyimba byo mu nda, yavuze ko yatangiye koroherwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .