Peace Cup: Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza wa ½ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Kamena 2019 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ni nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali yakiriye uyu mukino idafite abarimo Cyitegetse Bogard na Ssentongo Saifi bavunitse mu gihe Ngama Emmanuel adaheruka mu myitozo. Rayon Sports yari ifite abasimbura batandatu mu gihe Tuyishime Eric ‘Congolais’ yavunitse.

Rayon Sports yatangiye iri hejuru ndetse ifungura amazamu hakiri kare, ku munota wa munani gusa ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugheni Kakule Fabrice ku mupira wamugezeho uvuye muri koruneri. Rayon Sports yakomeje gusatira ihusha ubundi buryo bwa Sarpong wateye umupira n’umutwe ukurwaho na Ntamuhanga Tumaini.

Iminota 13 yari ihagije ngo aba-Rayon batangire kwizera intsinzi, ni nyuma y’uko Ulimwengu Jules asize abakinnyi b’inyuma ba AS Kigali, ahindura umupira ugana kuri Michael Sarpong wazamutse mu kirere asumba Rurangwa Mossi, amutsindana igitego.

AS Kigali yasimbuje kare, Nova Bayama wagize ikibazo asimburwa na Ndarusanze Jean Claude, ikomeza gushyira igitutu kuri Rayon Sports binyuze ku bakinnyi bayo bo ku mpande barimo Niyomugabo Claude na Nshimiyimana Marc Govin wari wazonze Irambona Eric.

Ikipe y’Umujyi yatsinze igitego kimwe yabonye muri uyu mukino ku munota wa 29 ubwo Ndarusanze Jean Claude yatsindishaga umutwe umupira wari umaze guterwa na Ndayisenga Fuadi ku ikosa Irambona yari amaze gukorera kuri Nshimiyimana Marc Govin.

Mu minota itanu isoza igice cya mbere, AS Kigali yashoboraga kubonamo ikindi gitego ariko uburyo butatu bwabonywe na Nshimiyimana Ibrahim ntibwagira icyo butanga, aho hari umupira we wagaruwe n’izamu mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, awusubijemo ugarurwa na Mutsinzi Ange.

Ndayisenga Fuadi yateye ishoti rikomeye ryakuwemo na Mazimpaka André nyuma y’iminota itandatu amakipe yombi avuye kuruhuka mu gihe na Ndarusanze Jean Claude yabonye uburyo bwiza ku mupira yahawe na Frank Kalanda, awutera hejuru y’izamu.

Rayon Sports yasigaye mu kibuga ari abakinnyi 10 ubwo Irambona Eric yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 76, isanga iya mbere yari yahawe ku wa 18.

Umunya-Brésil Wagner do Nascimento wayisigaranye Rayon Sports, yahise akora izindi mpinduka, yinjizamo Nyandwi Saddam wagiye gukina iburyo, Iradukunda Eric ajya ibumoso. AS Kigali yakomeje gusatira ishaka uko yishyura, iminota y’umukino irangira itabigezeho.

Rayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’irushanwa riheruka, izakira umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu.

Undi mukino ubanza wa ½ uteganyijwe kuri uyu wa Kane, aho Kiyovu Sports izakira Police FC kuri Stade ya Kigali.

Mugheni Kakule Fabrice yatsinze igitego cyiza ku ishoti yatereye mu rubuga rw'amahina ubwo yafunguraga amazamu
Bate Shamiru yisanze umupira wageze mu rushundura nyuma yo kunanirwa kugera ku mupira watewe na Mugheni
Mugheni yishimira igitego cyabonetse mu minota ya mbere mu gihe Mugisha Gilbert yamusanze akamwurira mu mugongo
Abakinnyi ba Rayon Sports babyina Tetema ubwo bishimiraga igitego cya mbere
Wagner do Nascimento wasigaranye Rayon Sports mu gihe Robertinho ataragaruka gusinya amasezerano mashya
Rurangwa Mossi akurikiye Ulimwengu Jules wirukankaga ku mupira
Bate Shamiru ntiyabashije kandi kugera ku mupira watewe na Michael Sarpong ku gitego cya kabiri
Ku munota wa 13 w'umukino, AS Kigali yari imaze gutsindwa ibitego bibiri
Michael Sarpong ayoboye abakinnyi ba Rayon Sports ubwo bishimiraga igitego cya kabiri yari amaze gutsinda
Ndarusanze yafashije AS Kigali kwishyura igitego kimwe muri bibiri yatsinzwe
Bishira Latif abwira bagenzi be gucungana n'abakinnyi ba Rayon Sports babinjiranaga
Mutsinzi Ange na Nshimiyimana Ibrahim bahuriye ku mupira wakuwemo na Mazimpaka nyuma yo guterwa na Ndayisenga Fuadi, bombi baryama hasi bigaragara ko bababaye
Mazimpaka Andre ashyira muri koruneri umupira ukomeye watewe na Ndarusanze
Niyomugabo Claude agerageza kwambura umupira Ulimwengu wabuze imbaraga akagwa hasi
Abakinnyi ba Police FC yitegura Kiyovu Sports, baje kureba uyu mukino
Abakinnyi ba Police FC yitegura Kiyovu Sports, baje kureba uyu mukino
Rutahizamu wa Police FC, Songa Isaie akurikirana uyu mukino
Team Manager wa APR FC Lt. Col. Sekaramba Sylvestere ni umwe mu baje kureba uyu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro
Umutoza wa AS Muhanga, Mbarushimana Abdou aganira na Nizeyimana Felix wo muri Komisiyo ishinzwe umutekano ku bibuga
Irambona yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo habura iminota 14 ngo umukino urangire
Mutsinzi Ange yihanganisha Irambona wahawe ikarita itukura
Irambona Eric asohoka mu kibuga nyuma yo gusiga bagenzi be bahaganye na AS Kigali
Abafana ba AS Kigali babaye inyuma y'ikipe yabo n'ubwo yatsinzwe hakiri kare
Abafana ba Rayon Sports bongeye guhabwa ibyishimo n'ikipe yabo
Manishimwe Djabel ni we wasigaranye igitambaro cy'ubukapiteni muri Rayon Sports
Abatoza bombi bari bahagaze mu minota ya nyuma y'umukino
Donkor Prosper winjiye mu kibuga asimbura, ahanganiye umupira na Nsabimana Eric
Wagner wa Rayon Sports acungana n'iminota ubwo ikipe ye yakinaga ari abakinnyi 10 nyuma y'uko Irambona avuye mu kibuga
Mateso utoza AS Kigali yasaga naho nta bindi bisubizo yari afite mu minota ya nyuma

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza