Peace Cup: Mukura yasezerewe na Kiyovu Sports, Intare zikuramo Bugesera FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Kamena 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Mukura Victory Sports ifite Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize, yasezerewe na Kiyovu Sports muri 1/8 n’ubwo yatsinze igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye ku Mumena kuri uyu wa Gatandatu.

Kiyovu Sports yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi, nyuma yo gutsinda ubanza wabereye i Huye 3-1.

Benshi baje kuri uyu mukino bashakaga kureba niba Mukura Victory Sports iza kwishyura ibitego yatsinzwe mu mukino ubanza.

Umutoza wayo, Haringingo Francis Christian, yakoze impinduka uyu munsi, abanzamo umunyezamu Wilonja Ismail wafashe umwanya wa Rwabugiri Omar wakoze amakosa abiri yavuyemo ibitego mu mukino ubanza mu gihe kandi na Ciza Hussein yabanje mu kibuga.

Mukura yatangiye uyu mukino isatira bikomeye ndetse biza kuyihira ku munota wa karindwi gusa, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tubane James washyize umutwe ku mupira w’umuterekano watewe na Sibomana Patrick.

Ciza Hussein yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota itatu, ishoti rikomeye yateye rikurwamo n’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad.

Kiyovu Sports yabuze ibitego bibiri ku buryo bwabonywe na Shavy Babicka umupira ugaca imbere y’izamu mu gihe Manzi Aimable yashatse gukinana n’umunyezamu we, Wilondja, akamuha umupira n’umutwe, awutangwa na Nizeyimana Djuma wawukozeho ukajya hanze.

Amakipe yombi yakoze impinduka zitandukanye mu gice cya kabiri, ariko agorwa no kubona uburyo bukomeye bugana mu izamu.

Kiyovu Sports yasimbuje Babicka Shavy, Kalisa Rachid na Herron Berrian bahaye umwanya Bonane Janvier, Ngarambe Ibrahim na Nsanzimfura Keddy mu gihe ku ruhande rwa Mukura, Gashugi Abdul Kharim yasimbuwe na Iddy Saidi Djuma, Ntahobari Asman Moussa asimburwa na Twizerimana Onesme naho Ndayishimiye Christophe asimbura Sibomana Patrick.

Umukino warangiye Mukura Victory Sports ifite igikombe giheruka, itsinze igitego 1-0, ariko isezererwa na Kiyovu Sports ku bitego 3-2 mu mikino yombi kuko yari yatsindiwe iwayo ibitego 3-1.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Ngirimana Alexis, Karera Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Rwabuhihi Aime Placide, Ishimwe Saleh, Kalisa Rachid, Nizeyimana Djuma, Shavy Babicka Warren, Herron Berrian Scarla na Armel Ghislain Djimoe.

Mukura VS: Wilonja Ismail, Ndizeye Innocent, Rugirayabo Hassan, Tubane James, Manzi Aimable, Munyakazi Youssuf, Sibomana Patrick, Gashugi Abdul Kharim, Lomami Frank, Ntahobari Asman Moussa na Ciza Hussein.

Imikino ya 1/8 yabaye uyu munsi

  • Bugesera FC 1-2 Intare FC (Imikino yombi 2-4)
  • Espoir FC 1-1 Gicumbi FC (Imikino yombi 1-1)
  • Kiyovu Sports 0-1 Mukura VS (Imikino yombi 3-2)
  • Police FC 1-1 Etoile de l’Est (Imikino yombi 3-2)

Imikino ya 1/8 yo kwishyura iteganyijwe ku Cyumweru

  • AS Kigali FC vs APR FC (Stade de Kigali, 1-0)
  • Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade Kicukiro, 1-0)
  • Rwamagana City FC vs Gasogi United (Rwamagana, 0-1)
  • Etincelles FC vs Hope FC (Stade Umuganda, 2-2)
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura VS
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Perezida wa Mukura Victory Sports, Nizeyimana Olivier (wambaye umuhondo) ni umwe mu bari baherekeje iyi kipe y’i Huye
Wilonja Ismail azamuka mu kirere, atanga Djuma umupira
Nizeyimana Djuma yananiwe kubyaza umusaruro uburyo yabonye, umupira yarengeje umunyezamu Wilondja ujya hanze
Sibomana Patrick (imbere) na Tubane James bafatanyije mu gitego cya Mukura Victory Sports cyabonetse mu minota ibanza y’umukino
Haringingo Francis utoza Mukura VS abwira abakinnyi be uko bahagarara mu kibuga
Ntahobari Asman Moussa yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga nyuma yo kutabona imikino myinshi muri shampiyona
Nizeyimana Djuma atwara umupira Munyakazi Youssuf Lule
Umusifuzi atanga gasopo kuri Rwabuhihi Aime Placide watinze gutera umupira

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza