Peace Cup: Kiyovu Sports yakosoye Police FC mu mukino ubanza wa ½ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Kamena 2019 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Kiyovu Sports yitwaye neza mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane, itsinda Police FC ibitego 2-0.

Kiyovu Sports inyotewe no kongera kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, yabonye intsinzi ibifashijwemo na Habamahoro Vincent na Ghislain Armel batsinze ibitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yihariye iminota 20 ibanza, ibona uburyo bukomeye bwapfushijwe ubusa na Shavy Babicka wananiwe gutera umupira wahinduwe na Ahoyikuye Jean Paul nyuma y’iminota itanu Twagirumukiza Abdul atangije umukino.

Hashize indi minota irindwi, Police FC yashoboraga gutsindwa igitego, umunyezamu wayo Bwanakweri Emmanuel arenza umupira ukomeye watewe na Kalisa Rashid, uvamo koruneri yatewe n’uyu mukinnyi, Bwanakweri yongera gukubita ibipfunsi umupira.

Police FC yabonye uburyo bwa mbere bugana ku izamu ku mupira wahinduwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 22, usubizwa inyuma na Rwabuhihi Aimé Placide mu gihe yahushije uburyo bwiza ku mupira wa Iyabivuze Osée watewe ibipfunsi na Nzeyurwanda Djihad habura iminota itatu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka.

Ikipe y’abashinzwe umutekano, yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, isatira Kiyovu Sports. Songa Isaie yateye ishoti rikomeye nyuma y’iminota ine, rikurwamo na Nzeyurwanda maze umupira ugaruka kuri Hakizimana Kevin wateye irindi ishoti rigaca hejuru y’izamu.

Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 58 ku gitego cyatsinzwe na Habamahoro Vincent n’umutwe ku mupira w’umuterekano wari umaze guterwa na Kalisa Rashid.

Umutoza wa Police FC, Nshimiyimana Maurice Maso, yakoze impinduka ebyiri mbere y’umunota wa 70, Iyabivuze Osée na Hakizimana Kevin basimburwa na Uwimbabazi Jean Paul na Peter Otema.

Nyuma y’iminota ine, Kiyovu Sports yabonye penaliti ku ikosa Mitima Isaac yakoreye kuri Nizeyimana Djuma mu rubuga rw’amahina ndetse uyu rutahizamu ahita asimburwa na Nsanzimfura Keddy kuko yababaye cyane agakurwa mu kibuga ari ku ngobyi.

Ghislain Armel yinjije neza iyi penaliti, Kiyovu Sports ishimangira intsinzi n’ibitego 2-0.

Police FC ni yo izakira umukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru ku Kicukiro.

Undi mukino wa ½ uzahuza Rayon Sports na AS Kigali ku wa Gatandatu. Ikipe y’Umujyi wa Kigali yatsinzwe ibitego 2-1 mu mukino ubanza yakiriye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Kamena 2019.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Kiyovu Sports: Nzeyurwanada Djihad, Serumogo Ally, Ahoyikuye Jean Paul, Karera Hassan, Rwabuhihi Aime Placide, Kalisa Rachid, Bonane Janvier, Nizeyimana Djuma, Shavy Babicka na Armel Ghislain.

Police FC: Bwanakweri Emmanuel, Ngendahimana Eric, Ishimwe Issa, Ndayishimiye Celestin, Hakizimana Issa, Mitima Isaac, Iyabivuze Osée, Ndayisaba Hamidou, Songa Isaie, Hakizimana Kevin na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Police FC
Twagirumukiza Abdul (hagati) ajugunya igiceri ubwo abakapiteni batomboraga ibibuga
Umutoza wa Police FC Nshimiyimana Maurice 'Maso' (ibumoso) hamwe n'Umuyobozi wa Tekinike muri iyi kipe, CIP Munyaneza Jean Sauveur, bategereje ko umukino utangira
Bwanakweri Emmanuel arokora Police FC ku mupira wahinduwe na Serumogo Ally mu gice cya mbere
Bonane Janvier wagize umukino mwiza ku ruhande rwa Kiyovu Sports, ashaka uko acenga Ndayishimiye Célestin wa Police FC
Rutahizamu wa Kiyovu Sports ashaka uko asiga myugariro wa Police FC, Hakizimana Issa 'Vidic'
Ndayishimiye Antoine Dominique wa Police FC, yagerageje uburyo butandukanye muri uyu mukino ariko ntacyo bwatanze ku ikipe ye
Myugariro wa Police, Hakizimana Issa aryamye hasi nyuma yo kugongana n'umukinnyi wa Kiyovu Sports
Nizeyimana Djuma wagoye abakinnyi ba Police FC, aterana umupira Ndayishimiye Célestin wa Police FC
Umutoza wa Kiyovu Sports Kirasa Alain asaba abakinnyi be gukora ibyo yababwiye
Umunyezamu Ndori Jean Claude utakinnye uyu mukino, yahagurutse ku ntebe y'abasimbura abwira bagenzi ko bahagarara neza
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Habamahoro Vincent ku munota wa 58
Imvura yaguye mu bice bya Nyamirambo yatumye abafana bari ahadatwikiriye bahimuka
Umunyezamu wa Police FC, Bwanakweri Emmanuel ntiyashoboye gukuramo penaliti yatewe na Armel Ghislain
Habamahoro Vincent na Shavy Babicka bashimira Armel watsinze igitego cya kabiri
Kiyovu Sports yabonye impamba izajyana mu mukino wo kwishyura uzabera ku Kicukiro ku Cyumweru
Abafana ba Kiyovu bashimishijwe n'uko ikipe yabo yitwaye, bakorana mu ntoki

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza