Peace Cup: Kiyovu Sports izahura na AS Kigali nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu 1998 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kamena 2019 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Mu mukino utayoroheye na gato, Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yaherukagaho mu 1998, nyuma yo gusezerera Police FC ku itegeko ry’igitego cyo hanze kuko ikipe y’abashinzwe umutekano yatsinze ibitego 4-2 mu mukino wa ½ wo kwishyura wabaye kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali, bakanganya ibitego 4-4 mu mikino yombi.

Ikipe y’abashinzwe umutekano yari yagaruye abarimo Nsabimana Aimable, Muvandimwe Jean Marie Vianney na Mpozembizi Mohamed batakinnye umukino ubanza mu gihe Usabimana Olivier na Uwimbabazi Jean Paul na bo bahawe amahirwe yo kubanzamo.

Urucaca rwaburaga abarimo Nizeyimana Djuma wavunikiye mu mukino ubanza na Ahoyikuye Jean Paul wari ufite amakarita abiri y’umuhondo, rwahaye umwanya Nsanzimfura Keddy na Ngarambe Ibrahim babanzamo.

Kiyovu Sports yari yatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza, yafunguye amazamu hakiri kare, aho Habamahoro Vincent yatsinze igitego cy’umutwe ku munota wa gatatu ku mupira w’umuterekano wari utewe na Nsanzimfura Keddy.

Police FC yishyuye ku munota wa 15 nyuma y’uko Songa Isaie asize myugariro Ngarambe Ibrahim, akaroba umunyezamu Nzeyurwanda Djihad wari wasohotse. Uyu rutahizamu wa Police FC yahise avunika, asimburwa na Hakizimana Kevin.

Hashize iminota 30 amakipe yombi akina, Usabimana Olivier yacenze myugariro Ngarambe, atera umupira waruhukiye mu izamu ndetse nyuma y’iminota itanu atsinda ikindi gitego cyabaye icya gatatu ku ruhande rwa Police FC, na bwo ku ishoti yatereye muri metero nka 25 umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ntiyabasha kuwugarura.

Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire, Kirasa Alain wa Kiyovu Sports yakoze impinduka, Nsanzimfura Keddy asimburwa na Nshimiyimana Ibrahim.

Nyuma y’iminota 10 amakipe avuye kuruhuka, Ndayisaba Hamidou yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Nzeyurwanda Djihad arirambura, ashyira umupira muri koruneri mu gihe ku munota wa 64, Ghislain Armel yatsinze igitego cyagaruriye icyizere abafana ba Kiyovu Sports ku mupira mwiza yahawe na Shavy Babicka.

Police FC yatsinze igitego cya kane habura iminota itandatu ngo umukino urangire ubwo Ndayisaba Hamidou yateraga ishoti rikomeye ryaruhukiye mu izamu, ku mupira wari uhinduwe na Iyabivuze Osée winjiye mu kibuga asimbuye.

Ikipe y’abashinzwe umutekano yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego kiba ikinyuranyo mu mikino yombi, ariko na Kiyovu Sports ihusha uburyo bwa Yamini Salumu wateye umupira wanyuze hejuru y’izamu nyuma yo gusimbura Armel Ghislain.

Umukino warangiye Police FC itsinze ibitego 4-2, amakipe yombi anganya ibitego 4-4 mu mikino yombi, Kiyovu Sports irakomeza kuko yatsinze ibitego bibiri iri hanze.

Kiyovu Sports yaherukaga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro mu 1998, izahura na AS Kigali mu mukino uzaba ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2019. Ikipe izegukana igikombe izaserukira u Rwanda muri CAF Confederations Cup n’ubwo amakipe yombi ategereje umwanzuro ku cyifuzo cy’ayo cyo kwihuza agakora ikipe imwe.

Umukino w’umwanya wa gatatu uzahuza Rayon Sports na Police FC.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC
Ababanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Ba kapiteni bombi, Ngendahimana Eric na Ngirimana Alexis ubwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yatereraga igiceri, batombora ibibuga
Shavy Babika wa Kiyovu Sports na myugariro wa Police FC Mpozembizi Mohamed batanguranwa umupira
Habamahoro Vincent watsinze igitego cyabimburiye ibindi muri uyu mukino, atwara umupira Ndayishimiye Antoine Dominique
Kapiteni wa Police FC, Ngendahimana Eric, yakinnye apfutse umutwe
Habamahoro Vincent wa Kiyovu Sports ahagurutsa Ngendahimana Eric yari amaze gukinira nabi
Ndayishimiye Antoine Dominique asubiza umupira mu kibuga hagati ubwo Police FC yari imaze gutsinda igitego cya kabiri
Abakinnyi bakoze inama ubwo bari bamaze gutsindwa ibitego bitatu mu minota 36
Nshimiyimana Ibrahim wasimbuye Nsanzimfura Keddy ashaka uko atanga umupira umunyezamu Bwanakweri Emmanuel
Ghislain Armel yagoye ba myugariro ba Police FC barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney
Bwanakweri ntiyabashije guhagarika umupira watewe na Armel Ghislain mu gice cya kabiri
Umunya-Cameroun Armel Ghislain Djimoe yakuyemo umupira yishimira igitego cyahaye Kiyovu Sports amahirwe menshi yo gukomeza
Armel yahawe ikarita y'umuhondo kubera gukuramo umupira
Umunyezamu wa Kiyovu, Nzeyurwanda ntiyabashije kugarura umupira watewe na Hamidou
Police FC yatsindiwe igitego cya kane na Ndayisaba Hamidou mu minota ya nyuma, ariko yari igisabwa ikindi
Abakinnyi ba Kiyovu Sports basaga n'abacitse intege nyuma yo gutsindwa igitego cya kane ariko bakomeza kwihagararaho
Umutoza Kirasa Alain ashimira Imana ubwo umukino wari urangiye, ikipe ye ikagera ku mukino wa nyuma

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza