Peace Cup: AS Kigali yatsinze Gasogi United, Police FC yikura i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kamena 2019 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Ibitego byo mu gice cya kabiri byafashije AS Kigali gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje amakipe yombi kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali i Niyamirambo.

AS Kigali yakiriye uyu mukino idafite Benedata Janvier ufite amakarita abiri y’umuhondo, uyu wiyongeraga kuri Ngandu Omar uri mu Ikipe y’u Burundi izakina CAN 2019 mu gihe Harerimana Rachid Léo na we atagaragaye kuri uyu mukino.

Gasogi United, imwe mu makipe abiri yo mu cyiciro cya kabiri yageze muri ¼ uyu mwaka, yatangiye neza ndetse iza gufungura amazamu ku munota wa 24 ku mupira w’umuterekano watewe na Twagirimana Fulgence, Rugamba Jean Baptiste atanga abakinnyi ba AS Kigali guhindukira, aroba umunyezamu Bate Shamiru.

Ndarusanze Jean Claude yatsindiye AS Kigali ku munota wa 31 w’umukino, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira. Mu gihe iyi kipe y’Umujyi yakomeje kugorwa no gutera mu izamu, yahushije ubundi buryo bwiza ku mupira watewe na Nsabimana Eric n’umutwe, uca hejuru y’izamu.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa AS Kigali, Ngama Emmanuel na Murengezi Rodrigue basimburwa na Nova Bayama na Cyitegetse Bogard, abakinnyi bombi bagiriye akamaro iyi kipe mu minota yari isigaye.

Byasabye Ikipe y’Umujyi gutegereza umunota wa 60, ibona igitego cyo kwishyura yatsindiwe na Cyitegetse Bogard ku kazi kari gakozwe na Nshimiyimana Marc watanze umupira kuri Nova Bayama, uyu na we akawuhindura mu rubuga rw’amahina.

Abakinnyi ba Gasogi United byagaragaraga ko basa n’abananiwe, birangayeho mu minota ya nyuma, batsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bishira Latif ku mupira w’umuterekano watewe na Nova Bayama, AS Kigali itsinda ibitego 2-1 muri uyu mukino ubanza.

Undi mukino wa ¼ wabaye uyu munsi, Etincelles FC yatsindiwe mu rugo na Police FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique na Songa Isaïe. Imikino yo kwishyura izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena 2019.

Kuri uyu wa Kane, hazaba indi mikino ibiri ibanza, aho Rayon Sports izakira Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali mu gihe Intare FC izacakirana na Kiyovu Sports kuri Stade ya Kicukiro.

Nsabimana Eric ahanganiye umupira na Kwizera Aimable wa Gasogi United
Cuzuzo Aimé Gaël ntiyabashije guhagarika umupira watewe na Cyitegetse Bogard
Ndarusanze atoragura umupira wari wageze mu nshundura za Gasogi United
Ndarusanze na Nsabimana Eric ubwo ikipe yabo yari imaze kwishyura igitego mu gice cya kabiri
Nsabimana Eric na Bishira Latif bashimira Bogard wari umaze kubafasha kwishyura mu gihe Niyomugabo Claude yari abari inyuma
Abakinnyi ba Gasogi United baciwe intege n'igitego cyo kwishyura
AS Kigali yahise ikomeza kubasatira. Nsabimana Eric mu kirere, atera umupira n'umutwe
Mateso Jean De Dieu utoza AS Kigali abwira abakinnyi be uko bakina
Bishira Latif atsindira AS Kigali igitego cya kabiri mu minota ya nyuma y'umukino
Myugariro wa AS Kigali Bishira yishimira igitego cy'intsinzi
Bagenzi be bahise bamushimira ku bw'igitego cyabahaye kuyobora uyu mukino ubanza bari bakiriye
Ssentongo Farouq wavunitse, ntabwo yakinnye uyu mukino ku ruhande rwa AS Kigali
Umunyezamu wa Rayon Sports, Ndayisenga Kassim (inyuma) ni umwe mu baje kureba uyu mukino
Ruzindana Nsoro aha ikarita y'umuhondo Ntamuhanga Tumaini wa AS Kigali
Ishimwe Kevin wa AS Kigali ahindura umupira mu gihe kapiteni wa Gasogi United, Nkubana Marc yashakaga guhagarika umupira
Habimana Yves wa Gasogi United acenga myugariro wa AS Kigali, Nshimiyimana Marc Govin
Niyonkuru Amani ashaka uko atambuka kuri Rurangwa Mossi wa AS Kigali
Dusange Bertin wa Gasogi United acenga Marc Govin wa AS Kigali
Gasogi United yasatiriye bikomeye AS Kigali mu gice cya mbere
Rugamba Jean Baptiste ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsindira Gasogi United mu minota ya mbere
Umunyezamu wa AS Kigali Bate Shamiru afata undi mupira ukomeye watewe na Rugamba
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa AS Kigali
Ababanjemo ku ruhande rwa Gasogi United
Dukuzumuremyi Antoine wahoze mu buyobozi bwa Gicumbi FC yaje kureba uyu mukino
Nshimiyimana Alexis Redemptus ushinzwe iterambere ry'Umupira w'Amaguru muri FERWAFA
Nshimiye Joseph wahoze ari umunyamabanga wa AS Kigali
Cassa Mbungo utoza AFC Leopards yo muri Kenya yaje mu biruhuko
Nshimiyimana Eric udafite ikipe atoza ubu, yaje kureba AS Kigali yigeze gutoza
Umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent yakurikiranye uyu mukino
Shabani utoza AS Kigali y'abagore na we yari mu baje kureba uyu mukino
Abafana ba Gasogi United bishimye mu gice cya mbere gusa
Umukino warangiye abafana ba AS Kigali bari mu bicu kubera ibyishimo batewe n'ikipe yabo
Rwarutabura ufana Rayon Sports yaje kureba uyu mukino
Kureba umupira ntibibuza bamwe kwiyegereza Allah. Mu karuhuko k'igice cya mbere, aba bagiye gusari

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza