Peace Cup: AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports, APR FC isigara ku rugo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Kamena 2019 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

AS Kigali yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri ½ iyitsinze kuri penaliti 4-2. Abanyamujyi batsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wakiriwe na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu biba ngombwa ko hitabazwa penaliti, ndetse bongera kugera ku mukino wa nyuma baherukagaho ubwo begukanaga irushanwa mu 2013.

Rayon Sports yaburaga abarimo Mugheni Fabrice na Irambona Eric batari bemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita, yagaragaje urwego ruri hasi muri uyu mukino by’umwihariko mu minota 45 ibanza yawo, aho yamaze isaga 20 itaratera umupira mu izamu.

AS Kigali yagarageje inyota yo gutsinda hakiri kare ubwo Ndayisenga Fuadi yahushaga uburyo bw’umupira yatanze Mazimpaka André wari uhawe na Nyandwi Saddam, ku bw’amahirwe make uramutenguha ujya hejuru y’izamu.

Rayon Sports yagarutse mu mukino itinze, irema uburyo burimo ubwa Mugisha Gilbert wahawe umupira na Bukuru akananirwa gutsinda mu gihe kandi na Ulimwengu yatanzwe umupira na Bate Shamiru bakagongana ubwo yari ahawe na Michael Sarpong.

Habura amasegonda make ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, ikipe y’Umujyi yafunguye amazamu ubwo Benedata Janvier yateraga koruneri yari iteretse mu ruhande rw’ibumoso, abakinnyi ba Rayon Sports bananirwa gukiza izamu, Nsabimana Eric ateye umupira ugaruwa n’umutambiko w’izamu usanga Kalanda wunamye, Fuadi Ndayisenga awushyira mu izamu.

AS Kigali yongeye gutangira igice cya kabiri iri hejuru ndetse nyuma y’iminota itatu itsinda igitego cya kabiri ubwo Benedata Janvier yacengaga Donkor Prosper, yamburwa uyu mupira na mugenzi we Nsabimana Eric arawumwaka, awuhindura mu izamu uggera kuri Ndarusanze wawuhaye Kalanda Frank wahise aroba umunyezamu Mazimpaka André.

Rayon Sports yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Michael Sarpong yahabwaga ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Nsabimana Eric ndetse akabwira nabi umusifuzi Mulindangabo Moïse. Gikundiro yakomeje kugerageza amashoti ya kure ikagorwa n’umunyezamu Bate Shamiru.

AS Kigali yakiniraga inyuma mu minota ya nyuma, irinda izamu ryayo, yatsinzwe igitego cyatumye hitabazwa penaliti ubwo Mazimpaka André yateraga umupira w’umuterekano mu masegonda ya nyuma y’iminota y’inyongera, Bate Shamiru awukoraho mbere y’uko abakinnyi bawurwanira bikarangira Mutsinzi Ange awushyize mu izamu akoresheje umutwe w’inyuma.

Umukino warangiye AS Kigali itsinze ibitego 2-1, anganya ibitego 3-3 mu mikino yombi ndetse hitabazwa penaliti, AS Kigali itsinda 4-2.

Mazimpaka André wanze ko asimburwa na Bikorimana Gerard ku munota wa nyuma, yananiwe gufata penaliti zatewe na Ntamuhanga Tumaini, Benedata Janvier, Bishira Latif na Nsabimana Eric mu gihe Ntate Djumaini yateye iyari iya gatatu hejuru y’izamu.

Nyandwi Saddam na Donkor Prosper binjije penaliti ebyiri za Rayon Sports. Bukuru Christophe yateye iyari iya kabiri ifatwa neza na Bate Shamiru mu gihe Manishimwe Djabel iye yayiteye hejuru kure y’izamu.

AS Kigali itegereje igisubizo ku kwivanga kwayo na Kiyovu Sports, izamenya ikipe izahura nayo ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru nyuma y’umukino Police FC izakiramo Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali. Urucaca rwatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabaye ku wa Kane.

Umukino wa nyuma uzaba tariki ya 4 Nyakanga, aho ikipe izegukana iri rushanwa ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2019/20.

Gusezererwa kwa Rayon Sports ifite shampiyona, bivuze ko amahirwe yo gusohokera igihugu kwa APR FC yabaye iya kabiri muri shampiyona arangiriye aha.

Ndarusanze Jean Claude atera umupira wahise ujya kuri Kalanda Frank agafungura amazamu
Habimana Hussein ntiyabashije kwambura umupira Kalanda Frank wahise aroba umunyezamu Mazimpaka
Kalanda yishimira igitego cya kabiri cyagaruriye AS Kigali amahirwe yo gukomeza
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya kabiri
Rurangwa Mossi wa AS Kigali yagonganye na Ulimwengu Jules muri uyu mukino
Rurangwa yasohowe mu kibuga ari ku ngobyi ubwo yari amaze kugongana na Ulimwengu
Umusifuzi Mulindangabo Moise wayoboye uyu mukino ajya kureba uko Rurangwa Mossi ameze nyuma yo kugwa hasi
Michael Sarpong yahawe ikarita itukura ubwo yabwiraga nabi umusifuzi nyuma yo gukinira nabi Nsabimana Eric
Nsabimana Eric aryamye hasi mu gihe abakinnyi ku mpande zombi bashwanaga
Manishimwe Djabel asaba Sarpong kuva mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Sarpong yabanje gushimira abafana mbere yo kuva mu kibuga
Mutsinzi Ange yatsinze igitego ku mupira yateresheje umutwe mu minota y'inyongera
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira Mutsinzi Ange nyuma yo kubagurira amahirwe kuko hari hasigaye penaliti
Mazimpaka Andre yabwiye Djabel ko atava mu kibuga ngo hajyemo Bikorimana wari gufata za penaliti, na we aza kubibwira umutoza Wagner
Bate Shamiru yafashe penaliti yatewe na Bukuru Christophe
Nsabimana Eric Zidane atsinda penaliti ya nyuma yahesheje AS Kigali kugera ku mukino wa nyuma
Nsabimana Eric yahise ajya ahagana muri koruneri, yishimira gukomeza ku ikipe ye
Byari ibyishimo ku bakinyni ba AS Kigali barimo Marc Govin, Nsabimana Eic na Ndarusanze
Abakinnyi ba Rayon Sports baje gushimira abafana ubwo bari bamaze gusezererwa

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza