Kwamamaza

Paul Pogba yageze i Manchester gukora ikizamini cy’ubuzima(Amafoto)

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 15:56' na IGIHE


Paul Pogba wakiniraga Juventus de Turin yo mu Butaliyani yamaze gusesekara muri Manchester United aho agiye gukora ibizamini by’ubuzima agahita asinyishwa atanzweho miliyoni 105 z’ama-Euro yandika amateka y’umukinnyi wahenze mu mupira w’amaguru ku isi.

Umufaransa w’imyaka 23 yasesekaye mu mujyi wa Manchester aho agomba gukora ibizamini by’ubuzima mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu akinira Manchester United, akazajya ahembwa ibumbi 220 by’amapaundi ku cyumweru.

Pogba yahagurutse mu Bufaransa ku kibuga cy’indege cya Nice mu ndege yihariye saa tanu n’iminota 15 za mu gitondo, agera ku kibuga cy’indege cya Manchester saa Saba na 35.

Yahise ajyanwa n’imodoka ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester United aho biteganyijwe ko akorera ikizamini cy’ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Pogba agarutse muri Manchester United nyuma y’imyaka ine ayivuyemo aho yari yaguzwe ibihumbi 800 by’amapawundi yerekeza muri Juventus muri 2012.

Pogba wafashije u Bufaransa kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya EURO 2016, yatwaranye ibikombe bine bya Shampiyona na Juventus.

Pogba abaye umukinnyi wa kane, umutoza Jose Mourinho asinyishije nyuma ya Eric Bailly wavuye muri Villa Real muri Espagne , Zlatan Ibrahimovic wakiniraga Paris St Germain yo mu Bufaransa na Henrikh Mkhitaryan wahoze muri Borussia Dortmund yo mu Budage.

Pogba yageze muri Manchester United afite imyaka 16 avuye mu ikipe yo mu Bufaransa yitwa Le Havre muri 2009, ntiyabona amahirwe ahagije yo kwigaragaza mu myaka itatu yahamaze.

Pogba yakinnye imikino 178 muri Juventus, atsinda ibitego 34 ndetse afasha iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League muei 2015.

Paul Pogba abaye umukinnyi wa mbere uguzwe amafaranga menshi akuraho agahigo kari gafitwe na Gareth Bale waguzwe miliyoni 101 muri 2013, ubwo yavaga muri Tottenham Hotspur yerekeza muri Real Madrid yo muri ESpagne.

Urutonde rw’abakinnyi 10 bahenze muri ruhago:

1.Paul Pogba 2016: Juventus ajya muri Manchester United kuri miliyoni 120 z’ama Euro

2.Gareth Bale 2013: Tottenham Hotspur ajya muri Real Madrid kuri miliyoni 101 z’ama Euro

3.Cristiano Ronaldo 2009: Manchester United ajya muri Real Madrid kuri miliyoni 94 z’ama Euro

4.Gonzalo Higuain 2016: Napoli ajya muri Juventus kuri miliyoni 90 z’ama Euro

5.Neymar 2013: Santos ajya muri FC Barcelona kuri miliyoni 86.2 z’ama Euro

6.Luis Suárez 2014 : Liverpool ajya muri FC Barcelona kuri miliyoni 81.7 z’ama Euro

7.James Rodríguez 2014 : AS Monaco ajya muri Real Madrid kuri miliyoni 79.8 z’ama Euro

8.Kevin De Bruyne 2015: Wolfsburg ajya muri Manchester City kuri miliyoni 75.7 z’ama Euro

9.Ángel Di María 2014: Real Madrid ajya muri Manchester United kuri miliyoni 75 z’ama Euro

10.Zinedine Zidane 2001: Juventus ajya muri Real Madrid kuri miliyoni 75 z’ama Euro

Pogba yamaze gusesekara muri Manchester United
Umubyeyi wa Pogba, Yeo Moriba yaherekeje umuhungu we gukora ikizamini cy'ubuzima

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved