Umukino uzahuza aya makipe yombi y’ubukombe mu Bwongereza hagati ya tariki ya 22 n’iya 25 Mutarama, ukomezwa no kuba anganya amanota ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Premier League.
Liverpool na Manchester United zizahura kandi kabiri mu gihe cy’icyumweru kimwe, ni nyuma y’uko zifitanye umukino wa Shampiyona tariki ya 17 Mutarama 2021.
Tombora ya FA Cup yabaye ku wa Mbere, yayobowe na Peter Crouch wabaye umukinnyi wa Liverpool ndetse akaba yarashakanye na Abbey Clancy uvuka muri uwo Mujyi.
Nyuma y’uko aya makipe yombi atomboranye, Clancy yagiye kuri Twitter agira ati “Papa araza kukwica Peter Crouch, Manchester United vs Liverpool muri FA Cup.”
Peter Crouch yasubije umugore avuga ko “ahitira mu cyumba cy’abashyitsi. ”
I’ll head straight to the spare room 🤦🏼♂️ https://t.co/PFczFVGckE
— Peter Crouch (@petercrouch) January 11, 2021
Uretse aba bombi, abafana ba Liverpool na Manchester United bavuze byinshi ku mikino ibiri izahuza amakipe yombi mu gihe cy’iminsi irindwi gusa.
Umwe mu bafana ba Manchester United wagaragaje ko afite icyizere yagize ati “Manchester United vs Liverpool. Birasa n’aho tugiye kwangiza icyizere cyabo cy’ibikombe mu marushanwa abiri.”
Umufana wa Liverpool we yanditse kuri Twitter agaragaza ubwoba, agira ati “Sintekereza ko ndi mu bihe byiza byo kureba Liverpool ikina na United inshuro ebyiri mu byumweru bibiri biri imbere.”
Manchester United ishobora gufata umwanya wa mbere muri Premier League niramuka itsinze Burnley kuri uyu wa Kabiri ndetse ishobora kongera amanota y’ikinyuranyo mu gihe yatsindira Liverpool iwayo ku Cyumweru.
Liverpool yatsinze imikino ibiri muri itatu iheruka kuyihuza na Manchester United muri FA Cup, aho Ole Gunnar Solskjaer utoza Amashitani Atukura uyu munsi, ari we watsindiye igitego cy’intsinzi ikipe ye mu 1999.
Peter Crocuh yabaye intwari ya Liverpool ubwo yatsindaga igitego cyafashije Liverpool kurenga ijonjora rya gatanu muri 2006, umwaka iheruka kwegukanamo iri rushanwa itsinze West Ham ku mukino wa nyuma.
Uko amakipe azahura muri 1/16 cya FA Cup
- Cheltenham Town vs Manchester City
- Bournemouth vs Crawley Town
- Swansea City vs Nottingham Forest
- Manchester United vs Liverpool
- Southampton/Shrewsbury vs Arsenal
- Barnsley vs Norwich
- Chorley vs Wolves
- Millwall vs Bristol City
- Brighton vs Blackpool
- Wycombe vs Tottenham
- Fulham vs Burnley
- Sheffield United vs Plymouth
- Chelsea vs Luton
- West Ham vs Doncaster
- Brentford vs Leicester
- Everton vs Sheffield Wednesday





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!