Ovambe wanzwe na Rayon Sports yagizwe umutoza wa Mukura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwerekanye umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe nk’umutoza mushya w’iyi kipe wasinyiye kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere.

Uyu mugabo wagaragaye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup atoza Rayon Sports ni we wagizwe umutoza mushya wiyi kipe y’i Huye.

Ovambe ntabwo yishimiwe muri Rayon Sports nyuma yo gusezererwa muri ¼ cy’iri rushanwa yari yahawe nk’igeragezwa mbere y’uko ahabwa amasezerano.

Mukura Victory Sports iheruka gutandukana n’abatoza bayo barimo Haringingo Francis Christian na Rwaka Claude, bombi bagiye muri Police FC, yahisemo gufata uyu munya-Cameroun nk’umutoza mukuru.

Umutoza Ovambe Olivier uvuka muri Cameron ndetse akaba afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, yageze mu Rwanda tariki ya 6 z’uku kwezi.

Yatoje kandi amakipe y’abato yo mu Bwongereza nka Aston Villa, Derby County, West Bromwich Albion no mu Butaliyani ndetse ngo kuba azwiho kuzamura impano mu bakiri bato biri mu byagendeweho ahabwa akazi na Mukura ifite gahunda yo gukoresha abakinnyi bakiri bato.

Mukura Victory Sports yasoje umwaka ushize w’imikino ibaye iya gatatu muri shampiyona mu gihe mu gikombe cy’Amahoro yasezerewe na Kiyovu Sports muri 1/8.

Iyi kipe yatakaje abakinnyi barimo kapiteni Ciza Hussein na Iragire Saidi bombi bagiye muri Rayon Sports, umunyezamu Rwabugiri Umar na Nkomezi Alex bagiye muri APR FC, Munyakazi Yousuf Lule na Kubwimana Cédric bagiye muri Police FC, Sibomana Patrick wagiye muri Yanga SC n’abandi batandukanye.

Abo imaze kugura barimo; umunya-Ghana Muniru Abdul, Ntwari Evode watandukanye na APR FC, Ndayisenga Ramadhan wavuye muri Marines FC, Niyonkuru Ramadhan wavuye muri Musanze FC na Umwungeri Patrick.

Mathurin Olivier Ovambe yerekanywe nk'umutoza mushya wa Mukura
Ovambe ntabwo yashimwe na Rayon Sports nyuma yo kuviramo muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza