Oumar Sidibé yageze mu Rwanda aje gukinira Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Umunya-Mali Oumar Sidibé ukina mu kibuga hagati asatira, yasesekaye mu Rwanda mu ijoro ryakeye, aho aje gukinira Rayon Sports bamaze kumvikana ikanamutanga mu bakinnyi izakoresha mu mikino ya CAF Champions League.

Ahagana saa Sita n’igice z’ijoro ni bwo uyu musore w’imyaka 29 yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakirirwa n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul.

Oumar Sidibé unakina anyuze ku ruhande rw’ibumoso mu kibuga hagati, aje gufatanya na bagenzi be bakomeje kwitegura ijonjora rya mbere bazahuriramo na Al-Hilal Club yo muri Sudani muri CAF Champions League izatangira mu kwezi gutaha.

Rayon Sports itegereje kandi undi munya-Mali, Mohamed N’Diaye w’imyaka 25 uzagera mu Rwanda tariki ya 30 Nyakanga kuko yasabye uruhushya rwo kubanza gukora ubukwe.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yadutangarije ko aba bakinnyi bombi bamaze kumvikana na bo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati” Bafite amakipe akomeye bakiniye ku buryo tutabashidikanyaho. Dukurikije ubunararibonye bw’abakunzi ba Rayon Sports n’inama twagiye duhabwa yaba na komite zatubanjirije, byatumye duhitamo kuzana aba bakinnyi kandi twizera ko ari abakinnyi beza.”

“Gusinya byo, ibyo twagombaga kumvikana byose twarabyumvikanye ndetse n’amasezerano twumvikanye uko azaba ateye. N’imbanzirizamushinga y’amasezerano twayisinye mu buryo bwo kuyahererekanya mu buryo bwa murandasi. Nibagera i Kigali tuzasinya turi kumwe, ariko 90% twagejeje ku mwanzuro mwiza.”

Oumar Sidibé wageze i Kigali, yatangiye gukina umupira w’amaguru ku rwego rwisumbuye mu ikipe ya AS Real Bamako y’iwabo muri Mali mu 2007, ayimaramo imyaka ine, aho yayivuyemo mu 2011, yerekeza muri Stade Malien.

Mu 2013, yerekeje muri Al Hilal Club Omdurman izahura na Rayon Sports muri CAF Champions League, ayikinira imyaka itatu, aho mu mpera za 2015, yerekeje muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo ayikinira imyaka ibiri.

Umwaka ushize w’imikino yawukinnye muri Hatayspor yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya, mbere y’uko agaruka muri AC Djoliba y’iwabo muri Mali muri Mutarama uyu mwaka, aho yavuye aza muri Rayon Sports bumvikanye imyaka ibiri.

Sidibé cyangwa Mohamed N’Diaye si bo banya-Mali ba mbere bazaba bakiniye Rayon Sports kuko bateye ikirenye mu cy’abarimo Moussa Camara, Tidiane Koné, Ismala Diarra na Alhassane Tamboura wasubiye iwabo nta mukino w’irushanwa akiniye Gikundiro nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi.

Aba bakinnyi bombi nibagera muri Rayon Sports, izaba yujuje umubare wa 16 bashya mu bo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Oumar Sidibé yageze mu Rwanda yakirirwa n'Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul. /Foto: Funclub

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza