Nzayisenga warangije amasezerano muri Rayon Sports ashobora kwerekeza muri Bugesera FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo ku ruhande, Nzayisenga Jean D’Amour wakiniraga Rayon Sports ari mu bakinnyi bashobora kurara basinyiye Bugesera FC kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2017.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 warangije amasezerano ariko akaba atarongerewe andi kugeza ubu, yatangarije IGIHE ko yagiranye ibiganiro na Bugesera FC bitewe n’uko muri Rayon Sports yabonaga bitari kugenda neza.

Yagize ati “Ni byo hari amakipe twaganiriye anyifuza kandi na Bugesera FC irimo.”

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe y’Akarere ka Bugesera, Silas Mbonimana we yatangarije IGIHE ko uyu mukinnyi ari mu bashobora kurara bashyize umukono ku masezerano kuri uyu wa Mbere gusa yirinda gutangaza abandi.

Yagize ati “Hari abakinnyi benshi twaganiriye gusa ntabwo barasinya. Wenda nko ku mugoroba dushobora kubatangariza ko bamaze gusinya.” Abajijwe niba na Nzayisenga arimo yagize ati “Yego twaravuganye na we arimo gusa abandi murabamenya bamaze gusinya.”

Uyu mukinnyi wafashije Rayon Sports wegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka nayivamo azaba akurikiye Munezero Fiston na Nsengiyumva Mustapha bagiye muri Police FC na Dominique Nshuti Savio wagiye muri AS Kigali mu gihe ibya Manzi Thierry bitarasobanuka nubwo bivugwa ko azajya muri APR FC.

Bugesera FC yarangije ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’umwaka ushize, yo ikomeje kwiyubaka ikaba yaramaze kugura Ndatimana Robert wavuye muri Police FC, umuzamu Nsabimana Jean de Dieu wakiniraga Pépinière FC ndetse na Mugisha Patrick yakuye muri Gicumbi FC.

Myugariro wo ku ruhande, Nzayisenga Jean D’Amour wakiniraga Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza