Kwamamaza

Nzamwita Vincent De Gaulle yahawe inshingano mu mikino ya Olempike 2016

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 11:07' na Manzi Rema Jules


Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle yahawe inshingano na FIFA zo kuyihagararira mu kugenzura imikino yose y’umupira w’amaguru izabera mu mujyi wa Sao Paulo mu gihugu cya Brésil.

Nzamwita, Umunyarwanda umwe rukumbi uri muri komisiyo itegura imikino y’umupira w’amaguru mu mikino olempike 2016, azaba ari mu itsinda riyobowe n’Umurundikazi Lydia Nsekera rizareberera imikino izabera kuri Stade ya Arena Corinthians mu mujyi wa Sao Paulo.

De Gaulle niwe uzaba ayoboye ibikorwa bya ruhago ndetse abe na komiseri w’imikino yose izabera kuri iyi stade izakira imikino yo mu matsinda, iya ¼ mu bagabo n’abagore, umukino wa ½ mu bagabo n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagore.

Imikino olempike izitabirwa n’amakipe 16 ku ruhande rw’abagabo na 12 mu bagore.

Imikino y’umupira w’amaguru yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2016 mu bagore, Brésil itsinda u Bushinwa 3-0, Suwedi itsinda Afurika y’Epfo igitego 1-0, Canada itsinda Australia 2-0, u Budage bunyagira Zimbabwe ibitego 6-1, USA itsinda New Zealand 2-0 naho u Bufaransa butsinda Colombia 4-0.

Mu bagabo, Iraq irakina na Denmark kuri uyu wa Kane, Brésil ikine na Afurika y’Epfo, u Budage bukine na Mexique, Honduras ikine na Algeria mu gihe umukino w’umunsi uhuza Portugal na Argentine.

Amakipe abonye itike yo gukina iyi mikino muri ruhago aba agomba gukinisha abakinnyi batarengeje imyaka 23, ariko akemererwa kongeramo abakinnyi batatu gusa bayirengeje kugira ngo bafashe barumuna babo.

Ibirori byo gufungura irushanwa biteganyijwe tariki 05 Kanama 2016 kuri stade Maracana.

De Gaulle niwe uzaba ayoboye ibikorwa bya ruhago ndetse abe na komiseri w’imikino yose izabera kuri iyi stade Arena Corinthians

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved