Kwamamaza

Amavubi yabonye ‘Team Manager’ mushya nyuma yo kwirukanwa kwa Bonnie Mugabe

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 13:53' na Manzi Rema Jules


Bonnie Mugabe wari ushinzwe imibereho y’abakinnyi ‘Team Manager’ mu ikipe y’igihugu, Amavubi yamaze gusezererwa kuri aka kazi ahita asimburwa na Kamanzi Emery wari usanzwe ahagarariye abasifuzi mu Rwanda.

Mugabe wahawe akazi ko gukurikirana imibereho y’abakinnyi mu ikipe y’igihugu tariki 10 Kanama 2014 asimbuye Alfred Ngarambe, yakunze kumvikana agirana ibibazo bitandukanye n’abakinnyi.

Nubwo atashatse kugira byinshi abivugaho, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bonnie Mugabe yagize ati “Nibyo sinkiri Team manager w’Amavubi ubu Emery Kamanzi niwe wansimbuye.”

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko yirukanywe azira gufata nabi abakinnyi, by’umwihariko umwuka mubi ukaba warazamutse ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira Sénégal mu mukino wa gicuti wateguraga uwa Mozambique wo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cya 2017.

Icyo gihe, bamwe mu bakinnyi bakina ku mugabane w’u Burayi barimo, Salomon Nirisarike na Uzamukunda Elias Baby bari bahamagawe n’umutoza Jonathan McKinstry ariko banze kwitabira umukino ndetse na Quentin Rushenguziminega yatangaje ko atazagaruka mu Mavubi byose ngo ku mpamvu y’amagambo babwiwe na Mugabe nyuma y’umukino batsinzwe n’ Ibirwa bya Maurice avuga ko nta bunyamwuga bwabo abona kuko ntacyo bafashije Amavubi.

Emery Kamanzi usimbuye Bonnie Mugabe yari asanzwe ahagarariye abasifuzi mu Rwanda kuva muri Mutarama 2014 ndetse akaba yarigeze kuba Team manager w’amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20 ndetse n’Isonga FC.

Uretse Mugabe wirukanywe, amakuru aravuga ko muri Ferwafa hashobora kuba impinduka nyinshi mu minsi ya vuba zishobora no gusiga umutoza mukuru Jonathan Mckinstry nawe asezerewe.

Emery Kamanzi yagizwe ‘Team Manager’ w'Amavubi asimbuye Bonnie Mugabe wirukanywe
Emery Kamanzi (ibumoso) na Richard Tardy wabaye umutoza w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved