00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kuganira na Minisitiri Habineza, Katauti, Saïd Abed na Ntaganda bagize icyizere

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 11 November 2014 saa 12:37
Yasuwe :

Nyuma yo guhura na Minisitiri w’umuco na siporo kuwa Gatanu, kuri uyu wa Mbere bakitaba urwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka, Ndikumana Hamad “Katauti” azakina umunsi wa 8 wa shampiyona mu gihe bagenzi be Saidi Abedi Makasi na Ntaganda Elias basabwe kubanza kwandika basaba indangamuntu.
Aba bari bahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cyabereye muri Tuniziya mu 2004 bari bagizwe abanyamahanga n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bituma badakinira Espoir kuva iyi (…)

Nyuma yo guhura na Minisitiri w’umuco na siporo kuwa Gatanu, kuri uyu wa Mbere bakitaba urwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka, Ndikumana Hamad “Katauti” azakina umunsi wa 8 wa shampiyona mu gihe bagenzi be Saidi Abedi Makasi na Ntaganda Elias basabwe kubanza kwandika basaba indangamuntu.

Aba bari bahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cyabereye muri Tuniziya mu 2004 bari bagizwe abanyamahanga n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bituma badakinira Espoir kuva iyi shampiyona itangiye.

Katauti yari ku mukino Espoir yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-0 avuga ko Minisitiri Habineza Joseph yabateze amatwi bamuha ibitekerezo, basanga komisiyo yarakoze amakosa kuko hari ibyo ititayeho.

Yagize ati “ Twitabye komisiyo yasabaga ibisobanuro ariko hari ibyo batitayeho, ni amwe mu makosa twerekanye bakoze.”

Kataut yabaye kapiteni w'u Rwanda mu gikombe cy'Afurika yakiniye igihugu imikino isaga 50
Said Abedi Makasi yakiniye Amavubi kuva mu 2003 kugera 2008 imikino 24 atsindamo ibitego 8

Kuri uyu wa Mbere, nibwo Katauti yitabye urwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka akaba ikibazo cye kigiye gukemuka azakina umunsi wa munani wa shampiyona bakira na Gicumbi, tariki ya 23 Ugushyingo 2014.

Iyi komisiyo yari yanzuye ko Katauti wabaye kapiteni w’Amavubi muri Tuniziya mu 2004 ari Umurundi ufite indangamuntu y’u Rwanda wakiniye Amavubi igihe kinini.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Kataut akoresha icyangombwa cy’inzira (passport ordinaire) y’u Rwanda kuva mu 1996, iyi ikaba izarangira muri Werurwe 2015.

Abandi barimo Saïd Abed Makasi watsinze igitego u Rwanda rutsinnda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na myugariro w’iyo kipe Ntaganda Elias, Minisitiri Habineza yabasabye kubanza kwandika bagasaba indangamuntu.

Imyanzuro ya ya Komisiyo yavugaga ko basanze Makasi ari Umunyekongo udafite indangamuntu ariko wahawe pasiporo y’u Rwanda yarangiye, yakiniye Amavubi agira ibibazo byo gusenyerwa kuko yatsinze DRC mu 2004, akeneye guhabwa ubwenegihugu.

Ntaganda wamenyekanye nka Mukorerabushake yakiniye u Rwanda kuva mu 2000 -2009 imikino isaga 35
Byari ibyishimo kuri Ntaganda Elias na bagenzi be nyuma y'uko bari bamaze imikino 7 ya shampiyona badakina

Uretse kuba yarakiniye u Rwanda, Ntaganda we basanze yarahinduye amazina yaritwaga Muderhwa Balolebwami Janvier.

Undi mukinnyi utakinaga ni Lomami André, ufite ikibazo cy’uko amazina ye yitiranwa n’aya se, akaba ataragiraga indangamuntu, yasabwe kubanza gusubira mu mudugudu.

Hari hashize igihe umutoza wa Espoir FC, Gatera Alphonse avuga ko afite ikibazo cy’umubare w’abakinnyi kuko yakinishaga 13 gusa, abandi bahagaritswe kuko batari bujuje ibyangombwa by’uko ari Abanyarwanda.

Espoir ni iya 11 ku rutonde rwa shampiyona yatsinze imikino ibiri inganya umwe itsindwa ine harimo itatu ikurikirana, Etincelles, Rayon Sports na APR FC.

Shampiyona yahagaritswe kubera ikipe y’igihugu iri gutegura umukino wa gicuti na Maroc tariki ya 14 Ugushyingo 2014, izasubukurwa tariki ya 22 Ugushyingo 2014.

Nyuma yo kuganira na Min Joe, aba bakinnye CAN 2004 bafunze isafari basubira i Rusizi kwitegura umunsi wa 8 wa shampiyona
Nyuma yo kuganira na Minisitiri Habineza, aba bakinnyi bongeye gupakiri ibikapu byabo basubira i Rusizi mu kazi
Said Abedi na Ntaganda basabwe kwandika basaba indangamuntu

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona

Kuwa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2014

Mukura vs APR FC – Stade ya Kigali

Isonga vs Marines (Kicukiro)

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2014

Amagaju vs Police FC - Nyamagabe

Musanze vs AS Kigali – Stade Ubworoherane

Etincelles vs Sunrise – Stade Umuganda

Rayon Sports vs Kiyovu Sports – Stade Amahoro

Espoir vs Gicumbi –Rusizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages