Nyuma y’Umunyamabanga, Perezida wa Mukura na we yeguye ku mirimo ye

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 27 Nzeri 2016 saa 09:49
Yasuwe : XX
0

Uwari Perezida w’ikipe ya Mukura, Nizeyimana Olivier uzwi nka Olivier Volcano, yunze mu ry’umunyamabanga we maze yegura ku mirimo yo kuyobora iyi kipe yo mu karere ka Huye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri, ni bwo Sheikh Hamdan wari umunyamabanga w’ikipe ya Mukura, yatangaje ko yeguye kuri iyi mirimo kubera impamvu ze ku giti cye, gusa atangariza IGIHE ko azakomeza kuba mu ikipe ya Mukura VS.

Yagize ati"Kwegura kwanjye ntabwo byantandukanya na Mukura Victory Sports, nzakomeza kuyiba hafi ndetse n’umusanzu nkomeze kuwutanga nk’uko bisanzwe. Kuba neguye shampiyona ibura iminsi mike ngo itangire nizeye ko nta kibazo bizagira ku ikipe kuko ifite ubuyobozi bwiza.”

Kimwe mu byabaye ku ngoma ya Hamdan ni uguhemberwa ku gihe kw'abakinnyi.... ntabwo bifuza kumutakaza
Abakinnyi bari banditse basaba ko umunyamabanga yagarurwa

Kwegura kw’uyu munyamabanga wari umaze umwaka ari kuri uyu mwanya mu ikipe ya Mukura VS, kwakiriwe n’ibaruwa y’abakinnyi bahise bandikira Perezida w’iyi kipe utari mu gihugu kuri ubu, bamusaba kutemera ubwegure bwa Hamdan.

Mu gihe abakunzi b’iyi kipe yambara umuhondo n’umukara, bari bategereje ko uyu munyamabanga yakwisubiraho akagarurwa mu ikipe, kuri uyu mugoroba ni bwo na Perezida w’Ikipe ya Mukura, Nizeyimana Olivier, yandikiraga ibaruwa ba Vice Perezida be, ababwira ko na we avuye muri iyi kipe.

Nizeyimana , yavuze ko kwegura kwe ahanini kwaturutse ku kwegura k’uwari umunyamabanga we. Yatangaje ko kuba yasabwe n’abantu b’ingeri zitandukanye ko yaburizamo iyegura rya Sheikh Hamdan kandi nta bushobozi abifitiye, yasanze igikwiye ari ukwegura.

Yagize ati “Maze kubona ibaruwa nandikiwe n’umutoza n’abakinnyi bose bansaba kutemera kwegura kw’umunyamabanga mukuru, ntanashoboye kubona ariko namenye biciye mu itangazamakuru, nshingiye ko ibyo nanabisabwe na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe kandi nta bushobozi mbifitiye, mpisemo kwegura kandi mbikoze ku nyungu z’ikipe yacu.”

Nk’uko Sheikh Hamdan Habimana yari yabitangaje, Nizeyimana Olivier na we yatangaje ko azakomeza kuba hafi ikipe ya Mukura, kandi agakomeza kuyiha imodoka iyitwara ku mikino itandukanye nk’uko asanzwe abikora.

Ibaruwa yo kwegura kwa Olivier

Kugeza ubu, amakuru atari yagira uruhande na rumwe ruyemeza, avuga ko aba bagabo bombi bashobora kuba batarumvise kimwe ku bijyanye na politike y’igura n’igurisha ikorwa n’umutoza Okoko Godefroid.

Uyu mutoza w’Umurundi, bivugwa ko hari igice cya komite kimushyigikiye, mu gihe abandi barimo Umunyamabanga Mukuru batemera imikorere ye mu kugura abakinnyi.

Ikipe ya Mukura VS yari yarangije ku mwanya wa gatatu mu mwaka wa shampiyona ushize, iherutse gushyira hanze ingengo y’imari ya miliyoni 157, aho intego bari bihaye uyu mwaka ari ukwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu.

Olivier Volcano yeguye ku mirimo y'ubuyobozi bwa Mukura
Okoko yaba ari we zingiro ry'iyegura ry'abayobozi ba Mukura?

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza