Nyuma y’imyaka 38, Uganda Cranes yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nzeri 2016 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Uganda yongeye kubona itike yo kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika yaherukagamo mu 1978 nyuma yo gutsinda Ibirwa bya Comores igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wa nyuma mu itsinda D wabereye kuri Mandela National Stadium mu Mujyi wa Kampala ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Nzeli 2016.

Uganda y’umutoza Milutin ’Micho’ Sredojevic wahoze atoza u Rwanda akirukanwa, yinjiye mu bihugu 16 bizitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri mu itsinda ryayo n’amanota 13 inganya na Burkina Faso ya mbere.

Uganda Cranes yatsinze Ibirwa bya Comores igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 35 w’umukino gitsinzwe na Farouk Miya ihita ibona itike yo kwitabira iri rushanwa yaherukagamo mu 1978 ndetse ikaba ibaye inshuro ya Gatandatu mu mateka yitabiriye iyi mikino.

Mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba ni Uganda yonyine yabonye itike kuko Kenya yarangije ari iya nyuma mu itsinda E, Tanzania iba iya nyuma mu itsinda G, u Burundi buba ubwa kabiri inyuma ya Sénégal mu itsinda K naho u Rwanda rurangiza mu itsinda H ari urwa gatatu inyuma ya Ghana na Mozambique.

Ibihugu 16 byabonye itike yo kuzajya muri Gabon mu gikombe cya Afurika:

Igihugu kizakira irushanwa:Gabon

Afurika y’Uburasirazuba: Uganda

Afurika y’Amajyaruguru: Algeria, Misiri, Tunisia na Morocco

Afurika y’Uburengerazuba: Burkina Faso, Cameroon, Côte d’Ivoire, Ghana, Guinea Bissau, Mali, Sénégal, Togo

Afurika yo hagati: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Afurika y’Amajyepfo: Zimbabwe

Amakipe 16 yabonye itike azakina imikino y’igikombe cya Afurika kizatangira kuwa 14 Mutarama kugeza kuwa 5 Gashyantare 2017 muri Gabon.

Abakinnyi ba Uganda n'umutoza bishimira intsinzi
Abafana ba Uganda Cranes bishimiye itike babonye yo kuzakina igikombe cya Afurika
Abafana bari bafite ibyapa bivuga ngo 'imyaka39 y'umuvumo irashize'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza