00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyirinkindi Saleh mu muryango usohoka muri Kiyovu Sports

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi ukina mu busatirizi ku ruhande, Nyirinkindi Saleh uzwi ku izina rya Mbappé, nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Kiyovu Sports, akomeje kugora ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuza kumugumana.

Ubusanzwe, umwaka w’imikino mu Rwanda mu mupira w‘amaguru urangira ku wa 4 Nyakanga. Bisobanuye ko hashize iminsi itandatu urangiye.

Bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano yabo, bakomeje ibiganiro n’andi makipe yifuza kuzabakinisha mu mwaka utaha w’imikino nubwo hataramenyekana igihe shampiyona izatangirira.

Nyirinkindi Saleh ‘Mbappé’ ni umwe mu basoje amasezerano muri Kiyovu Sports ariko nta bushake bwo kuyongera agaragaza nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuza kumugumana.

Ni umwe mu beza baca ku ruhande mu bakina mu gice cy’ubusatirizi mu Rwanda. Ubusanzwe azwiho kwihuta mu gihe afite umupira ku kirenge ariko akaba n’umwe mu bagora cyane ba myugariro.

Amakuru IGIHE yamenye ni uyu mukinnyi uko ashobora kuba yaregerewe n’andi makipe arimo Rayon Sports FC na AS Kigali FC izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup kuko iyi kipe na yo ifite benshi basoje amasezerano.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko umutoza mukuru, Haringingo Francis, atarabugezaho amazina y’abakinnyi yifuza kugumana nk’uko Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Munyengabe Omar, yabibwiye IGIHE.

Ati "Nyirinkindi Saleh yarangije amasezerano. Umutoza ntaraduha abo yifuza ko twongera amasezerano."

Nyirinkindi yazamukiye mu Irerero rya APR FC (APR FC Academy) ariko ntiyabona umwanya uhoraho wo gukina, bituma atizwa muri Marines FC mu gihe cy’imyaka ibiri, ayisoje aca muri Mukura VS ayikinira imikino itatu ya CECAFA Kagame Cup mbere yo kwerekeza muri muri Kiyovu Sports yari amazemo imyaka ibiri.

Mbere y’isozwa rya CECAFA ya 2019 yabereye mu Rwanda, Nyirinkindi yifujwe na Gor Mahia yo muri Kenya ariko amahitamo ye aba Kiyovu Sports.

Muri uyu mwaka w’imikino, yatsindiye Kiyovu Sports igitego kimwe, anatanga imipira itanu yavuyemo ibitego mu mikino 12 yabashije gukina, cyane ko umukino wa mbere wa Shampiyona ikipe yatsindiwe i Rubavu ibitego 2-1 na Rutsiro FC, atawukinnye.

Nyirinkindi yari yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 (U23) yagombaga kujya gukina CECAFA muri Ethiopia.

Ku wa Gatanu, FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko iyi Kipe itazitabira aya marushanwa kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 buri mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni umusore ukiri muto ndetse ufite impano idashidikanywaho n’abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko mu myaka itatu ishize yagiye avugwaho kutitwara neza hanze y’ikibuga nubwo inshuti ze za hafi zihamya ko ubu yahindutse.

Nyirinkindi Saleh iyo afite umupira ku kirenge ntabwo byorohera myugariro kuwumwaka
Nyirinkindi Saleh ntiyatinze muri Mukura VS kuko yahise yerekeza muri Kiyovu Sports
Nyirinkindi ashobora gutandukana na Kiyovu Sports nyuma yo gusoza amasezerano
Muri CECAFA Kagame Cup ya 2019, Nyirinkindi yakiniye Mukura VS imikino itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .