00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyinawumuntu yahamagaye abakinnyi 39 mu Amavubi y’Abangavu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Kanama 2021 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore batarengeje imyaka 20, Nyinawumuntu Marie Grace, yahamagaye abakinnyi 39 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri izahuramo na Ethiopia muri Nzeri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Costa Rica mu 2022.

U Rwanda ruzahura na Ethiopia mu ijonjora rya kabiri nyuma yo kwikura mu marushanwa kwa Sudani y’Epfo byari guhurira mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka utaha.

Nyuma yo kwemezwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nk’umutoza mukuru mu kwezi gushize, Nyinawumuntu Marie Grace uzaba yungirijwe na Mukashema Consolée na Mukamusonera Théogènie, yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira umwiherero.

Umukino ubanza uzabera i Kigali hagati ya tariki ya 23 n’iya 25 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa muri Ethiopia hagati ya tariki ya 7 n’iya 9 Ukwakira 2021.

Ni ubwa mbere u Rwanda rushyizeho Ikipe y’Igihugu y’Abagore batarengeje imyaka 20 kuko hakinaga iy’abakuru gusa ndetse na yo ikaba iheruka mu kibuga muri Werurwe 2019.

Shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abagore iheruka gukinwa muri Werurwe 2020 mbere y’uko haduka icyorezo cya COVID-19.

Abakinnyi 39 bahamagawe :

Abanyezamu :

  1. Mutuyimana Elizabeth (APAER WFC)
  2. Uwase Béatrice (APAER WFC)
  3. Ufitimana Diane (Rambura WFC)
  4. Uwineza Belise (Rugende WFC)

Ba myugariro :

  1. Uzayisenga Lydia (APAER WFC)
  2. Niyonsaba Diane (APAER FC)
  3. Umurerwa Nadège (APAER WFC)
  4. Giribanga Niwe Rosine (Rambura WFC)
  5. Mukamukama Jeannette (Les Lionnes WFC)
  6. Muhawenimana Olive (Fatima)
  7. Mukaruziga Jeannette (AS Kigali WFC)
  8. Iragena Dativa (Nasho WFC)
  9. Dukorerimana M Catherine (Fatima)

Abakina hagati:

  1. Gikundiro Solange (APAER WFC)
  2. Nyirabeza M Chantal (APAER WFC)
  3. Ntakobatagira Nelly Salam (APAER FC)
  4. Niyonshuti Emérance (Kamonyi WFC)
  5. Ukwishaka Zawadi (Kamonyi WFC)
  6. Mwinyi Céline Sirleaf (Rambura WFC)
  7. Mushimiyimana Thacienne (Les Lionnes WFC)
  8. Tuyishimire Sami Albine (Les Lionnes WFC)
  9. Umwariwase Dudja (Fatima)
  10. Izabayo Clémence (IPM)
  11. Mutesiwase Latifa (Rugende WFC)
  12. Kampire Médiatrice (Gakenke WFC)
  13. Nyirarukundo (Gakenke WFC)

Ba rutahizamu :

  1. Irumva Adelphine (Kamonyi WFC)
  2. Ingabire Aline (Kamonyi WFC)
  3. Umutuza Justine (Kamonyi WFC)
  4. Usanase Zawadi (Scandinavia)
  5. Ntakirutimana Belinda (Les Lionnes WFC)
  6. Nyirandagijimana Diane (AS Kigali WFC)
  7. KamikazI Yvonne (IPM)
  8. Iranzi Benitha (IPM)
  9. Uwituze Janvière (IPM)
  10. Uwimana Francine (Nasho WFC)
  11. Mushimiyimana Julienne (Nasho WFC)
  12. Uwimbabazi Fidelité (IPM)
  13. Mukandayisenga Jeannine (Inyemera WFC)
Amakipe y'abagore aheruka mu kibuga mbere y'uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda muri Werurwe 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .