Nyanza igiye kongera gutera inkunga Rayon Sports

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’akerere ka Nyanza butangaza ko buri muri gahunda yo kongera gukorana na Rayon Sports nyuma y’aho iyi kipe ibandikiye ibasaba ko bakongera amasezerano bari bafitanye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubw’akarere ka Nyanza basinyanye amasezerano y’ubufatanye yagombga kumara imyaka itatu, tariki ya 7 Nzeri 2012.

Aya masezerano yavugaga ko iyi kipe igomba guhabwa akarere, maze tariki ya 18 Nzeri 2012 isubizwa i Nyanza nyuma y’imyaka myinshi yibera mu mujyi wa Kigali, ibi bikaba byarabaye mu birori byagereranyijwe n’ubukwe bw’igikomangoma.

Iyi kipe ariko yagiye i Nyanza ku mugaragaro, yaje kugaruka i Kigali mu ibanga, nyuma y’urunturuntu rwavugwaga hagati y’ubuyobozi bwayo n’akarere ka Nyanza.

Tariki 27/3/2015, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buhagarariwe na Ngarambe Charles, bwatangarije itangazamakuru ko bwahuye n’akarere ka Nyanza bukavugurura amasezerano bari bafitanye.

Mu ngingo zaganiriweho, Rayon Sports yari yavuze ko bemeranyije ko aka karere kazaguma kuyitera inkunga ndetse iyi kipe ikaguma i Nyanza kuko ari na ho ikomoka.

Ibi ariko si ko byaje kugenda, kuko iyi kipe yavuye i Nyanza ndetse akarere ntikaguma kuyifasha. Ibi byanabaye nyuma y’aho ingingo ya gatatu yari igize amasezerano yazaga gusubirwamo, bikavugwa ko akarere katazongera kugira ijambo mu buyobozi bw’ikipe.

Nyuma y’umwaka amasezerano y’akarere ka Nyanza na Rayon Sports asojwe, kuri ubu hari ibiganiro harebwa niba aka karere kakongera kagatera inkunga Rayon Sports, ishobora no kuzamuka ikarenga miliyoni 40 Nyanza yatangaga mu myaka itatu ya mbere.

IGIHE kuri uyu wa Mbere yavuganye n’Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme aduhamiriza ayo makuru.

Yagize ati “Amasezerano twari dufitanye yararangiye ariko bari batwandikiye badusaba ko twayongera. Ni byo tugiye kwicarana na bo maze turebe ibyo twumvikanaho. Baratwandikiye tugiye kureba gahunda dufite kugira ngo tubashakire umwanya. Nyuma y’ibiganiro ni bwo tuzamenya amafaranga twabaha uko yaba angana”.

Amakuru agera ku IGIHE, yavugaga ko akarere kari kasabye Rayon Sports kubanza gutanga raporo y’uko amafaranga kayihaye yakoreshejwe mbere yo kubaha ayandi. Ibi ariko, Meya Ntazinda Erasme yirinze kubyemeza cyangwa kubihakana.

Ati “Haba hari byinshi bivugwa ariko ntabwo byose biba ari ukuri. Gusa gusaba uko amafaranga yakoreshejwe byo ni ikintu gisanzwe mu Rwanda.”

Ikipe ya Rayon Sports, kuri ubu ifitanye amasezerano na Skol, na yo azarangira mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha aramutse atavuguruwe.

Rayon Sports na Pépinière, ni zo kipe zitabona inkunga ivuye muri Leta ku buryo buziguye, ugereranyije n’andi makipe 14 bazaba bahanganye muri shampiyona igiye kuza. By’umwihariko uturere nka Huye two twemeye gushora miliyoni 120 mu ikipe ya Mukura, mu gihe Nyagatare ishobora gushora agera kuri Miliyoni 200 muri Sunrise.

Akarere ka Nyanza kari kahawe Rayon Sports muri 2012
Abafana ba Rayon Sports banyuzagamo bakajya gusura abakinnyi aho babaga i Nyanza. Gusa aba bashidutse bababona i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza