00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nuno Tavares yabaye umukinnyi wa mbere uguzwe na Arsenal

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’ibumoso, Nuno Tavares, yabaye umukinnyi wa mbere usinyishijwe na Arsenal muri iyi mpeshyi, aho yatanzweho agera kuri miliyoni 8£ avuye muri Benfica y’iwabo muri Portugal ku masezerano y’igihe kirekire.

Nuno Tavares w’imyaka 21, yakinnye umukino Benfica yahuyemo na Arsenal muri Europa League mu mwaka ushize w’imikino.

Yakinnye imikino 25 muri iyi kipe yo muri Lisbon ndetse ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal y’Abatarengeje imyaka 21.

Nyuma yo gusinyisha uyu mukinnyi, Umuyobozi wa Tekinike muri Arsenal, Edu, yagize ati “Nuno ni umukinnyi muto ufite impano wifuzwaga n’amakipe menshi mu bice byose by’u Burayi. Azadufasha cyane ku ruhande rw’ibumoso.”

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, na we yishimiye isinya ry’uyu mukinnyi, avuga ko kuba ari ku rwego rwo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal y’Abatarengeje imyaka 21 bigaragaza ubushobozi bwe.

Nuno Tavares wahawe nimero 20, yabaye umukinnyi wa mbere uguzwe na Arsenal muri iyi mpeshyi ndetse biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ari bwo azasanga bagenzi be aho bari kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Yakuriye mu ikipe y’abato ya Benfica mbere yo gukinira Ikipe yayo ya kabiri bwa mbere mu Ukwakira 2018 mu gihe umukino wa mbere mu ikipe nkuru wabaye uwa Super Cup ya Portugal muri Kanama 2019.

Myugariro w'ibumoso Nuno Tavares yabaye umukinnyi wa mbere uguzwe na Arsenal
Umuyobozi wa Tekinike muri Arsenal, Edu, n'umutoza Mikel Arteta bifotozanya na Nuno Tavares
Nuno Tavares yasinye amasezerano y'igihe kirekire muri Arsenal
Tavares azajya yambara nimero 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .