00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntacyo nishinja, kwegura ntibiri mu masezerano yanjye - Mashami: Inyandiko yuzuye ibyo yabwiye abanyamakuru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yavuze ko adatekereza ku kwegura kuri izo nshingano kuko bitari mu masezerano mu gihe kandi yavuze ko nta cyo yishinja ku musaruro u Rwanda rufite nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Uganda igitego 1-0.

Amavubi yatsinzwe n’Imisambi ya Uganda mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, byatumye amahirwe yo kurenga iki cyiciro akomeza kugabanuka.

Kuri ubu, Ikipe y’Igihugu iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu gihe Mali ifite amanota arindwi, Uganda atanu na Kenya abiri.

Ubwo umukino wabaye ku wa Kane wari urangiye, Mashami Vincent yabwiye abanyamakuru ko nta kintu na kimwe yishinja ku musaruro Amavubi afite uyu munsi kuko aba yahamagaye abakinnyi bose.Yavuze kandi ko atigeze atekereza ku kwegura kubera ko bitari mu masezerano ye.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, ni bwo Mashami Vincent yongerewe amasezerano ku nshuro ya gatatu nk’umutoza w’Amavubi, ahabwa undi mwaka umwe.

Nyuma yo gutsindwa na Uganda, Amavubi yaraye yerekeje i Kampala, aho azakinira umukino w’umunsi wa kane uzaba ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Byaruhanga Bobosi wa Uganda aganira na Haruna Niyonzima na Manishimwe Djabel mu mukino wabereye i Nyamirambo ku wa Kane

Ikiganiro cyose Mashami Vincent yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane:

Umuvugizi wa FERWAFA: Umutoza, watangira udukorera ubusesenguzi gato ku mukino, hanyuma tukakira ibibazo.

Mashami: Murakoze, ngira ngo ni umukino dutakaje, umukino dutakaje kandi mu by’ukuri tutanishimye na gatoya, ndibaza ko ibyo tubihuriyeho n’Abanyarwanda benshi. Aho twari turi ntabwo twari kure cyane y’abandi, ni na yo mpamvu umukino twari twawuteguye neza, abakinnyi twari twahamagaye bose, usibye babiri [Bayisenge na Djihad] abandi bose baraje.

Ngiye mu mukino rero, ngira ngo umukino twawutangiye intego zacu zigaragara ko dushaka gutsinda, Uganda yari ihagaze neza, ni ikipe na yo yatangiye ifite igihunga cyinshi ariko ntabwo twashoboye gukoresha amahirwe yacu twabonye mu gice cya mbere. Hanyuma navuga ko byaje kuba bibi cyane dutsinzwe igitego, igitego navuga ko twarangayemo gatoya.

Urebye igitego twatsinzwe kijya gusa n’icyo twatsinzwe kuri Kenya, turacyafite imbaraga nke mu kugarira imipira icaracara imbere y’izamu. Ngira ngo aho ni ho twatakarije umukino nubwo wenda ku bakinnyi twari tutaratakaza, twari tugifite icyizere ko dushobora kuva inyuma tugahita twishyura ndetse tukanatsinda.

Twagerageje gukora impinduka zitandukanye no mu gice cya kabiri kugira ngo tuzanemo amaraso mashya n’izindi mbaraga, birumvikana kuko umukino wakomezaga kuzamura urwego ariko nk’uko mwabibonye Uganda ntabwo yari ikipe yoroshye, ntabwo yari ikipe yaje gutembera, ngira ngo ijambo nyamukuru navuga nti ‘Turababaye kuko dutakaje uyu mukino, twifuzaga gutsinda Uganda, ngira ngo byari kuba ari ibyishimo ariko ntabwo bidukundiye.’”

Umunyamakuru wa mbere: Urabona ko igitego winjijwe cyaturutse ku makosa yo kugarira, Rafel York wamubonye gute ku mukino we wa mbere? Uraza guhindura iki mu mukino wo kwishyura wa Uganda?

Mashami: Ngira ngo wenda umukinnyi York ntabwo yitwaye neza uko twabyifuzaga, wenda umukino ushobora kuba wabaye munini kuri we, ngira ngo twakomeje kumuha amahirwe, twakomeje kumusunika kugira ngo tumutere imbaraga tumwinjize mu mukino kurushaho, ariko byabaye ngombwa ko twinjizamo Djabel, aho Djabel yaziye yaduhaye umujyo mwiza tugerageza na none gukina dusatira, dukina twihuta.

Hanyuma ku bijyanye n’impinduka, ku mukino ukurikiraho, hagomba kubaho impinduka kuko nka Omborenga ntabwo tuzanamukoresha kuko yavunitse, ntabwo iminsi ibiri dufite yaba yakize imvune ye, uko byagenda kose impinduka zizaba zirimo nubwo atari nyinshi, ariko umuntu yakwitega ko zizaba zirimo.

Igitutu gikomeje kwiyongera kuri Mashami Vincent nyuma yo gutsindirwa na Uganda i Kigali

Umunyamakuru wa kabiri: Umutoza, iyo umuntu atangiye ikintu byanze bikunze aba afite intego, twagiraga ngo musobanurire Abanyarwanda, ubundi mwinjira muri iki cyiciro cyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, intego ni ukujya mu Gikombe cy’Isi? Intego y’Amavubi ni iyihe?

Mashami: Intego yacu mu by’ukuri twarabivuze na mbere hose, ngira ngo byari ukugira ngo tuve muri iri tsinda turimo noneho tujye mu ijonjora rya nyuma rya play-offs, ariko wenda ntabwo intego zacu zari ukujya mu Gikombe cy’Isi nk’uko byitwa, ariko wiha intego z’igihe gito, ukagenda ugera ku z’igihe kirekire.

Twe twihaye intego ngufi ko twava muri iri tsinda hanyuma twarivamo tukabona kureba indi shusho nini, ariko akazi karacyahari, ngira ngo turacyafite akazi gakomeye cyane.

Umunyamakuru wa gatatu: Umutoza, ni inota rimwe mu mikino itatu mu bijyanye n’umusaruro, biragaragara ko tutameze neza, no gutsindirwa mu rugo na Uganda mu mukino w’ibihugu by’ibikeba muri aka karere, harimo icyo wishinja wowe ku giti cyawe nk’umutoza? Hanyuma, abantu benshi baribaza bati ‘Ese waba waratangiye gutekereza ikijyanye no kwegura?’

Mashami Vincent: Ahubwo wari kuba watangiriye aho ngaho, ni ho wari kuba watangiriye kuko biragaragara ko wazengurutse [abanyamakuru benshi bahise bongera guseka]. Ngira ngo ni ikibazo cyiza, ni ikibazo cyiza, ni impungenge, ngira ngo ntabwo bimeze neza, ni byo, ariko ku ruhare rwanjye, ku giti cyanjye, nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi dufite ni bo duhamagara, abakinnyi dufite ni bo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi wihariye twasize hanze.

Tugerageza guhinduranya gutandukanye, duha amahirwe abandi bakinnyi kugira ngo tugire ikipe ifite igihe kiri imbere kirekire, ariko iby’ikibuga, utegura ibyawe ariko n’abandi baba bategura ibyabo. Gusa, icyo navuga cyo, turatsinzwe, turababaye, ariko icyo nakubwira kindi ntabwo mfite ubwoba na butoya bwo kuba wenda nava mu kazi, ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo bibiri mu masezerano yanjye.

Umunyamakuru wa kane: Umutoza, ntabwo imikino itatu yagenze neza ku Rwanda, uratekereza iki ku kuba waha amahirwe abandi bakinnyi bashya kuko biragaragara ko hari abamaze gukura kandi batari kubona umusaruro wifuzwa.

Mashami: Biragoye kubaka ikipe nshya kandi iguhe umusaruro, ibyo bintu byombi iyo uri bubijyanirane, ariko iyo ufite umushinga, iyo ufite igihe kinini wenda mukazi, uvuga ko usabwa ibi n’ibi mu gihe runaka, icyo gihe ushobora kwiha intego, ushobora kwiha inshingano ukavuga ngo ubu ngiye gufata abakinnyi bashya gusa kuko uba ubizi ko uzabigeraho mu gihe runaka.

Kubivanga muri aka kanya gatoya biba bigoye, turashaka umusaruro, turashaka ikipe nshya, iyo mvange y’ako kanya n’igitutu kiba kiri hanze cy’abafana, abafana ntabwo baba bashaka kumva ibyo ngo urimo urubaka ikipe nshya, gusa icyo nababwira ni uko tudafite abakinnyi benshi bakuze, n’abarimo basigayemo ni ukugira ngo bafashe bagenzi babo, ntabwo turaboneza beza barusha abo dufite tuvuga ko bakuze, ariko hagati aho turabona amaraso mashya, abakinnyi bagenda baza ariko na bo bakeneye igihe, ntabwo twabaturaho ibyo twifuza aka kanya ngo bahite babibona.

N’iyo twabashyiramo n’ubundi tuzatsindwa, nidutsindwa umutoza ni we uzanengwa. Ku bw’ibyo rero, igihe cyose biba ari uko bimeze, birasaba gusa ko tumenya icyo dushaka natwe, ariko tukabanza kumenya ngo turibande, dufite iki, turashaka iki? Ni aho nasoreza. Murakoze.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ni umwe mu bari bitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Uganda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, na we yari kuri uyu mukino
Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n'umutekano, Gen James Kabarebe aganira n'Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, usanzwe ari n'Umuyobozi wa APR FC
Abantu bake ni bo bemerewe kureba uyu mukino wabereye mu muhezo kubera amabwiriza y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika [CAF] muri ibi bihe bya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .