00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta kipe tugomba korohera- Gen Kabarebe abwira abakinnyi ba APR FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, yabwiye abakinnyi bayo ko bagomba gutsinda amakipe yose bazahura mu mikino irindwi yo guhatanira igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.

Ku wa Gatandatu, ubuyobozi bwa APR FC bwaganiriye n’abakinnyi bayo, bubaha impanuro zitandukanye mbere yo gutangira imikino izatanga ikipe itwara Shampiyona ya 2021.

Mu butumwa yahaye abakinnyi ba APR FC, Perezida w’icyubahiro w’ikipe y’Ingabo, Gen James Kabarebe, yabasabye gutsinda amakipe yose bazahura, abibutsa ko ntayo bakwiye korohera.

Ati “Mwitwaye neza mu mikino yo mu matsinda, imikino yose mwakinnye ndayikurikirana n’imikino yandi makipe ndayikurikirana mwitwaye neza. Kuba mutaratsinzwe umukino n’umwe bitanga icyizere ko n’urundi rugamba tugiye gutangira narwo tuzarwitwaramo neza.”

Yakomeje agira ati “Ubu twebwe tumeze nk’aho urugamba rwo gutwara igikombe tuzarutangira ejo (uyu munsi ku Cyumweru) dutsinda buri kipe iri muri aya makipe umunani yazamutse, nta kipe tugomba korohera. Ni ugutsinda gusa, mufite abatoza beza bahora bashaka intsinzi, murabizi ko uyu mutoza Adil nta mukino aratsindwa, bikomeze gutyo kuko nta mukino n’umwe dushaka gutakaza.”

Umuyobozi wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yibukije abakinnyi ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze kwitwara neza.

Ati “APR FC ni ikipe irangwa n’imyitwarire myiza nk’uko ingabo zacu zibigaragaza aho ziri hose, natwe nk’abakinnyi niko tugomba kwitwara.”

“Hari bagenzi banyu bagiye bava muri APR FC kubera ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imyitwarire mibi, ariko abasigaye murashoboye twebwe rero dukomeze twitware neza kugira ngo tunagere ku ntego twihaye yo gutwara igikombe.”

Umutoza Adil Mohamed Erradi na kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, bijeje ubuyobozi ko ikipe izakomeza kwitwara neza ikongera kwegukana igikombe cya Shampiyona.

APR FC yatsinze imikino yose y’amatsinda, irahera kuri Espoir FC mu mukino ubera i Huye kuri iki Cyumweru, mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Shampiyona.

Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi gutsinda buri kipe bazahura
Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yibukije abakinnyi kurangwa n'ikinyabupfura
Umuyobozi wungirije wa APR FC, Brig Gen Filmin Bayingana
Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel
Mupenzi Eto'o ushinzwe igura n'igurisha ry'abakinnyi muri APR FC
Team Manager wa APR FC, Maj Guillaume Rutayisire
Umutoza Adil Mohamed Erradi yavuze ko abakinnyi bamaze kumenyerana
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, yashimiye ubuyobozi, abwizeza ko bazitwara neza mu mikino batangira kuri iki Cyumweru
Abatoza bungirije ba APR FC bakurikiye impanuro zahawe ikipe
Tuyisenge Jacques akurikiye impanuro z'ubuyobozi bwa APR FC
APR FC irahera kuri Espoir FC mu mukino ubera kuri Stade Huye kuri iki Cyumweru
Byiringiro Lague uheruka mu Busuwisi, azafatanya na bagenzi be mu mikino ya Shampiyona isigaye

Amafoto: APR FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .