00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshizirungu wakiniye Amavubi ashobora kwinjira mu buyobozi bwa Ferwafa

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 5 Kamena 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Nshizirungu Hubert Bébe, yagaragaye mu itsinda Rurangirwa Louis ashaka kuzakorana naryo mu gihe yaba atorewe kuyobora Ferwafa.

Amatora ya Ferwafa ateganyijwe kuzakorwa tariki ya 27 Kamena 2021 ndetse n’abakandida babiri bifuza kuzayobora iri shyirahamwe, bamaze gutanga kandidatire zabo.

Ku wa Gatanu tariki 4 Kamena nibwo gutanga kandidatire byarangiye.

Ku rutonde rw’abantu icumi bari kwiyamamazanya na Rurangirwa, hajemo izina rya Nshizirungu Hubert Bébe risanzwe rizwi mu mupira w’u Rwanda. Mu gihe Rurangirwa yatorwa, Nshizirungu yazaba ashinzwe amarushanwa.

Nshizirungu Hubert Bébe ni muntu ki?

Uyu mugabo w’imyaka 48 y’amavuko yakiniye Kiyovu Sports kuva akiri umwana muto, ayizamukiramo ndetse ayikinamo kugeza ubwo ahagaritse gukina umupira w’amaguru.

Ni umugabo wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi (Rwanda B) mu 1998, ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya CECAFA y’ibihugu yaberega mu Rwanda, ari nacyo gikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rufite.

Yahagaritse gukina mu 2005-2006 ari muri Atraco FC. Yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi. Yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona muri Kiyovu (1992 na 1993).

Mu 2017 yahise afungura Irerero ry’Umupira w’Amaguru ryitwa Better Future Football Academy rifite abana bari mu byiciro bine.

Amaze hafi imyaka 15 atuye ku mugabane w’i Burayi mu Bufaransa aho akorera, abifatanyije no gutoza abana.

Ku mugabane w'i Burayi, Nshizirungu yakomeje gutoza abakiri bato
Nshizirungu ari kumwe na RWANDA B, yegukanye igikombe cya CECAFA y'ibihugu yabereye mu Rwanda mu 1998
Agiye kumara imyaka hafi 15 atuye mu Bufaransa
Ikipe yose iri kwiyamamazanya na Rurangirwa Louis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .