Uyu mukino wabereye kuri Stade Taïeb Mhiri i Sfax muri Tunisia ku wa Gatandatu, wasifuwe n’Umunya-Seychelles, Bernard Camille.
Bimwe mu byemezo umutoza Eric Nshimiyimana na Mutarambirwa Djabil umwungirije bagaragaje kutishimira birimo ikosa ryo ku munota wa 63 ryakorewe Nsabimana Eric ‘Zidane’, ntihagire igikorwa ku wamukiniye nabi.
Mutarambirwa yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kutishimira icyemezo cy’umusifuzi ku ikosa ryakorewe kuri Abubakar Lawal ku munota wa 74 mu gihe kandi Hakizimana Muhadjiri yahawe ikarita itukura itavugwaho rumwe ku munota wa 88.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric, yavuze ko abakinnyi be bagerageje gutanga byose ngo bitware neza imbere ya CS Sfaxien ifite ubusatirizi bwiza, ariko yikoma umusifuzi yemeje ko atari ku rwego rwiza.
Ati “Nk’uko mubivuze igice cya mbere cyagenze neza gusa uko umukino wakomezaga njye navuga ko umusifuzi yagaragaje ko atari ku rwego rwawo kuko hari ibyemezo yafashe byica umukino.”
“CS Sfaxien ni ikipe ikomeye, ariko nyuma y’iminota 20 nabonye ko hari icyuho mu bwugarizi no hagati hayo, nagerageje kubibyaza umusaruro ariko umusifuzi uko umukino wakomezaga, navuga ko yakoze ibintu bitari byiza ku ruhande rwacu, bitadushimishije nka AS Kigali, ariko nta kundi.”
Nshimiyimana yavuze ko ari ibintu bisanzwe kuba umusifuzi yakwica umukino.
Yakomeje ati "Murebye uko twakinnye ntabwo ari bibi, CS Sfaxien ni ikipe ikomeye, AS Kigali yakinnye ishaka kwitwara neza ariko ni ko umupira umera.”
AS Kigali irerekeza i Tunis kuri iki Cyumweru saa Saba, ihave saa Kumi n’ebyiri yerekeza i Istanbul muri Turikiya, aho izava ku wa Mbere, igere i Kigali ku mugoroba.
Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!