00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsanzimfura Keddy ashobora kwerekeza mu Bubiligi cyangwa muri Pologne

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa APR FC ukina hagati mu kibuga asatira izamu, Nsanzimfura Keddy uri kwitwara neza muri iyi minsi, ashobora kujya gukora igeragezwa muri Club Brugge yo mu Bubiligi cyangwa na Jagiellonia Białystok yo mu Cyiciro cya Mbere muri Pologne mu gihe cya vuba.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka ni bwo IGIHE yanditse ko ashobora gutangwaho na Jagiellonia Białystok ibihumbi 200€ (agera kuri miliyoni 200 Frw).

Andi makuru IGIHE yamenye ni uko Nsanzimfura Keddy w’imyaka 18, ashobora kwerekeza kandi muri Club Brugge yo mu Bubiligi, naho akajya kugerageza amahirwe.

Uwatanze amakuru yavuze ko uyu mukinnyi umaze umwaka muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2020 aguzwe muri Kiyovu Sports, azagenda “mu gihe cya vuba.”

Nsanzimfura Keddy yitwaye neza mu mikino ibiri APR FC imaze gukina mu matsinda ya Shampiyona ya 2021, aho yatsinze igitego ku mukino wa Gorilla FC mu cyumweru gishize.

Nsanzimfura yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018 ndetse ari mu bakinnyi bagaragaza ko bafite impano yihariye.

Ni umukinnyi wa kabiri wa APR FC ushobora kwerekeza muri imwe mu makipe y’i Burayi nyuma ya Byiringiro Lague ugifite amahirwe yo kuzajya gukorera igeragezwa muri FC Zurich yo mu Busuwisi nyuma y’uko ataboneye ku gihe visa yo kujyayo hagati ya tariki ya 9 n’iya 19 Mata 2021.

Club Brugge yatwaye Shampiyona y’u Bubiligi mu mwaka ushize w’imikino, isanzwe kandi yitabira amarushanwa akomeye i Burayi arimo UEFA Champions League na Europa League.

Nsanzimfura Keddy ashobora kujya kugerageza amahirwe muri Club Brugge yo mu Bubiligi
Nsanzimfura yatsindiye APR FC ku mukino yahuyemo na Gorilla FC ku Cyumweru
Nsanzimfura Keddy ukina hagati asatira izamu, yaguzwe na APR FC muri Nyakanga 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .