00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkomezi Alexis ashobora gutandukana na Mukura adasoje amasezerano

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 7 Kamena 2021 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Mukura VS ikomeje kuvugwamo ibibazo uruhuri hagati y’ubuyobozi bwayo n’abakinnyi bishobora gutuma bamwe bayisohokamo kubera kutumvikana n’Umuyobozi Mukuru wayo, Gasana Jérôme. Umwe mu bashobora kwiyambura umwenda w’umuhondo n’umukara ni Nkomezi Alexis.

Kuva mu ntangiriro z‘umwaka w’imikino wa 2020/21, muri Mukura VS hakomeje kuvugwamo ibibazo byanatumye iyi kipe ibura umusaruro bikagera aho ijya mu makipe umunani ahatanira kutajya mu cyiciro cya kabiri.

Ku ikubitiro, Shampiyona ijya gutangira, abakinnyi bamwe batinze kubona ibyangombwa hashyirwa mu majwi Umuyobozi wayo Gasana nka nyirabayazana.

Bivugwa ko akijya ku buyobozi, abayobozi bose barimo Team Manager ndetse n’Umunyamabanga Mukuru bambuwe inshingano, bakazisigarana ku izina gusa.

Hari amakuru avuga ko Perezida w’iyi kipe, Nizeyimana Olivier, yasabye abakinnyi kujya bamugezaho ibibazo bafite, gusa ngo inshuro zose babikoze ntibijya byishimirwa na Gasana ubashinja gusimbuka inzego.

Hanavuzwemo imyitwarire mibi ya bamwe mu bakinnyi barimo kapiteni wayo, Duhayindavyi Gaël.

Nkomezi Alexis ni umwe mu bakinnyi bagiranye ibibazo n’uyu muyobozi ubwo ngo yahabwaga uruhushya ariko yakira Gasana akamwangira gusubira mu mwiherero kugeza ubwo hitabazwa Perezida w’Ikipe.

Yaje gusubira mu mwiherero na bagenzi be ariko nyuma yo gukora imyitozo yongera kugira ikibazo cy’imvune, ahita ahabwa urundi ruhushya rwo gusubira kwa muganga.

Gasana yahise amwandikira ubutumwa bugufi bumubwira ko agomba kugaruka mu mwiherero abanje guhura n’Akanama gashinzwe imyitwarire muri iyi kipe.

Ubutumwa Nkomezi yohererejwe, bwagiraga buti “Mbere y’uko usubira muri camp turakumenyesha ko ugomba kubanza kwitaba Komisiyo ya Discipline kuwa Gatatu tariki ya 09 Kamena 2021 i Saa tanu ku Muhima aho Perezida wa Komisiyo akorera. Muzamenyeshe uko ibiganiro bizaba byagenze kugira ngo dutegure gahunda zo kugaruka muri camp.”

Gasana yaganiriye na IGIHE, yemeza ko uyu mukinnyi yatumijwe ariko ntiyigeze asobanura impamvu yihariye yatumye asabwa kwitaba aka kanama.

Abajijwe niba guhura kw’aka kanama na Nkomezi, hari aho byaba bihuriye n’imyitwarire mibi y’uyu mukinnyi, yirinze kubyemeza cyangwa ngo abihakane ariko avuga ko ari ko imikorere ya Mukura VS isanzwe imeze.

Ati “Ni imwe mu mpamvu zo kubaka ikipe. Ni ko dusanzwe dukora. Ni bimwe mu byubaka ikipe. Gusa ntabwo bisobanuye ko uwo twahaye uruhushya wese agaruka ari uko abanje guhura na kariya kanama, biterwa n’impamvu.”

Tariki ya 15 Gicurasi 2021, nibwo Nkomezi Alexis yari yasubiye i Huye nyuma y’uko yari yamaze gusezererwa na Dr Rutamu Patrick wamukurikiranaga umunsi ku wundi.

Hari amakuru IGIHE yamenye, ko bamwe mu bakinnyi ba Mukura VS bashobora kuyisezeraho nubwo bakiyifitiye amasezerano kubera kudahabwa ibyo impande zombi zemeranyije ubwo bayasinyaga.

Nkomezi ni umwe muri abo batahawe amafaranga ya “recruitment” aho bivugwa ko ashobora gusaba gusesa amasezerano mu gihe ikibazo cyaba kidakemutse.

Nkomezi yasabwe kuzasubira mu mwiherero wa Mukura VS, abanje kwitaba Akanama gashinzwe imyitwarire muri iyi kipe
Nkomezi (wambaye umupira utukura) ashobora gusesa amasezerano muri Mukura kubera kudahabwa recruitement
Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS,Gasana Jérôme yahakanye ko nta mubano mubi afitanye n'abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .