Nje gufasha Rayon Sports gutwara ibikombe- Iragire Saidi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kamena 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo hagati, Iragira Saidi, wakiniraga Mukura Victory Sports yatangaje ko agiye gufasha Rayon Sports gukomeza kuba ikipe ikomeye kandi itwara ibikombe, ni nyuma yo kuyisinyira imyaka ibiri ahawe miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, nibwo Iragire wasoje amasezerano ye muri Mukura Victory Sports, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi yatangaje ko Rayon Sports ari ikipe buri mukinnyi aba yifuza gukinamo ndetse kuba yaramushimye, kuri we abifata nk’amahirwe, avuga ko intego azanye ari ugukomeza kuyifasha kuba ikipe itwara ibikombe.

Ati "Narindangije amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura, nje gutangira ubuzima bushya muri Rayon Sports nzakinira imyaka ibiri. Rayon Sports ni ikipe nkuru, ni ikipe navuga ko ifite amateka buri mukinnyi wese aba yifuza kuyikinamo.”

“Kuba yaranshimye, kuri njye ndahamya ko ari amahirwe. Nje gufatanya n’abandi kugira ngo intego y’ikipe ikomeza kuba gutwara ibikombe.”

Iragire Saidi usanzwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi, n’ubwo atarakina umukino n’umwe, azakomeza gukinira Mukura Victory Sports kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino uzarangirana n’igikombe cy’Amahoro tariki ya 4 Nyakanga 2019.

Muri Rayon Sports, Iragire ahasanze Habimana Hussein, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry mu gihe aba babiri ba nyuma hari ushobora gusohoka mu ikipe bitewe n’andi makipe bivugwa ko abifuza.

Iragire w’imyaka 26 avuka kuri Mukarugomwa Maria w’umunyarwandakazi na Idi Djuma ufite ubwenegihugu bw’u Burundi. Yatangiriye umupira we mu ikipe y’abana ya Mukaza i Bujumbura.Yageze mu cyiciro cya mbere mu 2013 akinira Muzinga ahava yerekeza muri Vital’o mu mwaka wakurikiyeho, aza kugaruka muri Muzinga mu 2015, aho yakinnye imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Mukura muri Nyakanga 2017.

Iragire Saidi yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y'imyaka ibiri
Iragire ni umwe mu bakinnyi beza b'inyuma hagati
Iragire Saidi na Nshimirimana David bari bafatiye runini Mukura mu bwugarizi, bombi ntibakiyibarizwamo. David yagiye muri Buildcon FC yo muri Zambia muri Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza