00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizeyimana Olivier urusha abandi amahirwe, yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 4 Kamena 2021 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Mukura VS, Mugabo Nizeyimana Olivier n’abo yifuza ko bazafatanya, bamaze gutanga kandidatire zabo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, biyamamariza kuriyobora mu myaka ine iri imbere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, ni bwo Nizeyimana wifuza kuyobora FERWAFA yatanze kandidatire ye asaba kuziyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Nizeyimana Olivier ari kumwe n‘andi mazina amwe asanzwe azwi mu mupira w’u Rwanda nka Visi Perezida we, Habyarimana Marcel Matiku wari muri Komite Nyobozi icyuye igihe n’abandi.

Komite Nyobozi yiyamamazanyije na Nizeyimana Olivier:

  • Mugabo Nizeyimana Olivier-Perezida: Ni umugabo umaze imyaka isaga icumi ari muri Mukura VS nk’umuyobozi wayo. Yayigezemo mu 2010-2011 ariko na mbere yo kuba umuyobozi akaba yari umunyamuryango w’iyi kipe ndetse anayifasha byinshi.

Mu 2005 yatanze imodoka icyenda zatwaye abafana b’iyi kipe zibajyana i Kigali kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro batsinzwemo 3-0 na Rayon Sports FC.

Nizeyimana kuva yagera muri Mukura VS, iyi kipe yagiye iza mu makipe ane ya mbere (2015-2016, yasoje ari iya gatatu n’amanota 60), abatoza nka Okoko Godefroid na Kaze Cedric, Haringingo Francis na Toni Hernandez bayigejej mu makipe ane ya mbere.

Kuri manda ya Nizeyimana Olivier, ni bwo Mukura VS yabashije kwegukana ibikombe bibiri (Icy’Amahoro mu 2018, icy’Agaciro mu 2019).

Uretse kuba ari Umuyobozi wa Mukura VS, ni n’umunyamuryango wa FC Barcelona yo muri Espagne. Akaba umuyobozi w’ibigo birimo Volcano Ltd na Hyundai.

Muri Gicurasi 2020, Nizeyimana yeguye ku mwanya wo kuyobora Mukura VS, ariko abanyamuryango b’iyi kipe bongera kumutorera kuba Perezida, mu Nama y’Inteko Rusange yateranye ku wa 22 Ugushyingo 2020.

Ni umugabo unafite ikipe yitwa Volcano FC, ikina shampiyona y’imikino y’abakozi itegurwa na RPST.

  • Habyarimana Marcel Matiku- Visi Perezida: Yari amaze imyaka ine muri FERWAFA kuri uyu mwanya. Ubwo yazaga muri Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe yari avuye muri Espoir FC y’i Rusizi yari abereye Visi Perezida. Ni umugabo usanzwe afite ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere ka Rusizi.
  • Habiyakare Chantal: Komiseri ushinzwe Umutungo.
  • Cyamwenshi Arthur: Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.
  • Gasana Richard- Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Ni umugabo usanzwe akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique, akaba azwiho kuba ari umukunzi wa APR FC kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
  • IP Umutoni Chantal: Ushinzwe umutekano.
  • Nkusi Edmond Maric- Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago: Ni umugabo wakuriye mu gace kazwiho gutanga abakinnyi b’umupira w’amaguru, aho bakunda kwita kuri tapis rouge i Nyamirambo. Yakinnye mu makipe y’abato mu ikipe zabarizwaga i Nyamirambo nka Kiyovu, La Jeunesse FC n’izindi.

Nkusi ni we Perezida w’abakunzi ba FC Barcelona mu Rwanda, mu kazi gasanzwe akaba ashinzwe Ubucuruzi mu Kigo cya DSTV.

  • Tumutoneshe Diane- Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Asanzwe azwi nk’umutoza muri Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro. Ubu akaba yari umuyobozi w’iyi kipe ndetse akaba umwe mu bayishinze.

Tumutoneshe mu 2019 yerekeje mu Budage kujya ibijyanye n’imicungire ya Siporo (Sports Management) ndetse akaba ari kwiga Master’s Degree. Kuri ubu ashinzwe ibikorwa byo guhugura abatoza muri Dream Team Academy n’indi mishinga minini y’iyi kipe. Yagiye akora amahugurwa atandukanye y’ubutoza mu Budage.

  • Uwanyirigira Delphine: Komiseri ushinzwe Amategeko.
  • Lt. Col. Mutsinzi Hubert: Komiseri w’Ubuvuzi.

Mu gihe baramuka bagiriwe icyizere mu matora ateganyijwe tariki ya 27 Kamena 2021, iyi niyo izaba ari Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi Komite Nyobozi ari yo ifite amahirwe menshi yo gutorwa n’abanyamuryango. Abandi batanze kandidatire zabo, bayobowe na Rurangirwa Louis uyobora Rugende WFC.

Nizeyimana Olivier ni we uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere
Tumutoneshe Diane ntabwo ari izina rishya mu mupira w'amaguru w'u Rwanda kuko asanzwe muri Dream Team Academy
Volcano Ltd ya Nizeyimana Olivier iherutse gusinyana amasezerano y'ubufatanye na Mukura VS
Nkusi Edmond Marie ushinzwe Ubucuruzi muri DSTV mu Rwanda, ari mu 10 biyamamazanyije na Nizeyimana Olivier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .