00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonzima Seif wavugwaga muri Rayon Sports, yumvikanye na APR FC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, Niyonzima Olivier ‘Seif’, wifuzwaga n’amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, yumvikanye n’ubuyobozi bwa APR FC kongera amasezerano y’imyaka ibiri, aho bivugwa ko ashobora guhabwa miliyoni 20 Frw.

Niyonzima Olivier yari amaze iminsi avugwa muri Rayon Sports nyuma y’uko ibiganiro byo kongera amasezerano muri APR FC bitagenze neza.

Bivugwa ko uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga, yifuzaga ko APR FC imuha miliyoni 25 Frw n’umushahara wa miliyoni 1 Frw ku kwezi nk’uko byagenze kuri Manishimwe Djabel bavanye muri Rayon Sports mu myaka ibiri ishize.

Hagati aho, yari yagiranye kandi ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, bikavugwa ko impande zombi zari zamaze kumvikana miliyoni 15 Frw ku masezerano y’umwaka umwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo Niyonzima wari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 yitegura CECAFA, yagiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa APR FC.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko yemeye kongereye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse bivugwa ko yahawe miliyoni 20 Frw.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.

Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.

Yabaye umukinnyi wa gatanu wongereye amasezerano mu Ikipe y’Ingabo nyuma ya Manishimwe Djabel, Nizeyimana Djuma, Rwabuhihi Aimé Placide na Niyomugabo Claude.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yemeye kongera amasezerano y'imyaka ibiri muri APR FC
Niyonzima 'Seif' ari mu bakinnyi umutoza Adil Mohammed Erradi atifuzaga kurekura
Niyonzima asanzwe ari umukinnyi uhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .