Niyonzima Ally ashobora gutandukana na APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kanama 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi atandatu gusa ageze muri APR FC, Niyonzima Ally ashobora gutandukana na yo bitewe n’uko impande zombi zananiwe kumvikana ku mafaranga uyu mukinnyi yifuza kugira ngo yongere amasezerano.

Niyonzima Ally yaguzwe na APR FC mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, atanzweho miliyoni 13 Frw, zirimo eshanu zahawe AS Kigali ku masezerano y’amezi atandatu yari asigaranye.

Icyo gihe Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, werekanye uyu mukinnyi tariki ya 7 Gashyantare, yabwiye itangazamakuru ko Niyonzima Ally yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi we, yanze kugira byinshi atangaza ku masezerano ye kuko yari yasinye amasezerano y’amezi atandatu, yanga kuvuguruza ubuyobozi bwa APR FC.

Ati "Amasezerano yanjye ndumva nazayavugaho shampiyona yaratangiye kuko hari uko biri kugenda kuko ntabwo byari byatungana neza, narasinye ariko hari impamvu mbabwiye gutyo, amasezerano yanjye ndayazi neza mfite na kopi yayo ariko ntabwo nshaka kuyavugaho hari ibyo ndi kuvugana n’ubuyobozi nshaka kongeramo nzayavuga byose byararangiye, ibyo APR FC yatangaje nibyo ariko ntabwo biratungana neza."

Niyonzima Ally yasabye APR FC ko kugira ngo akomezanye na yo ndetse abe yayikinira mu mikino ya Gisirikare izabera muri Kenya, igomba kubanza kumuha miliyoni 18 Frw agasinya indi myaka ibiri.

Umwe mu b’imbere mu Ikipe ya APR FC yatangarije FunClub ko APR FC yasanze Niyonzima Ally ari kugorana, imubwira ko yakwishakira indi kipe.

Ati ”Ally yatubwiye ko atazitabira imikino ya gisirikare mu gihe adahawe ibyo yifuza ngo yongere amasezerano. Ngo arashaka miliyoni 18 Frw n’umushahara wa miliyoni 1 Frw buri kwezi ariko abayobozi bo babifashe nabi bashobora no kumwirukana.’’

Bivugwa ko uyu mukinnyi kuri ubu yamaze gusubira iwabo mu Burundi.

Niyonzima ni Umunyarwanda wavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 11 Gashyantare 1996 ndetse akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Yaje mu Rwanda avuye muri Académie Tchité yo mu Burundi, akinira Mukura Victory Sports mu 2015.

Ku wa 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019.

Niyonzima Ally ashobora gutandukana na APR FC nyuma yo kutumvikana ku mafaranga ngo yongere amasezerano
Niyonzima Ally yageze muri APR FC avuye muri AS Kigali muri Gashyantare 2019
Niyonzima Ally yasabye APR FC kumuha miliyoni 18 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza