00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyibizi Sulaiman yongerewe amaserano mu Amagaju FC

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Amagaju FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri, bwahisemo kongerera amasezerano y’umwaka umwe, umutoza mukuru w’iyi Kipe Niyibizi Sulaiman.

Umwaka w’imikino 2019-2020 ntabwo wabagendekeye neza nyuma y’uko hemezwaga ko Amagaju FC azakina imikino ya kamarampaka ariko kubera ko hari abakinnyi benshi b’iyi kipe basanzwemo icyorezo cya COVID-19, byarangiye ikuwe mu makipe yakinnye imikino ya kamarampaka.

Ibi ntabwo byabaciye intege, kuko hakomeje gahunda yo kongerera iyi kipe imbaraga, hagamijwe kongera guha ibyishimo abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe, cyane ko iyi kipe yahoze mu Cyiciro cya Mbere.

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeri 2021, nibwo hafashwe icyemezo cyo kongerera amasezerano umutoza Mukuru w’Amagaju FC, Niyibizi Sulaiman.

Ibi bikozwe, nyuma y’uko andi masezerano uyu mutoza yari afite, yari atararangira kuko agomba kuzarangirana n’impera za shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ya 2020-2021.

Niyibizi azatoza iyi kipe kugera mu mpera z’umwaka w’imikino 2021-2022.

Aganira na IGIHE, Niyibizi yavuze ko nta kindi ubuyobozi bw’Ikipe bumusaba kitari ukuyigarura mu Cyiciro cya Mbere.

Ati “Nta kindi Ubuyobozi bunsaba kitari ukuzamura Ikipe mu Cyiciro cya Mbere kandi nidufatanya tuzabigeraho kuko dufite abakinnyi beza.”

Kugeza ubu, Amagaju FC yamaze kugura abakinnyi barimo Muhanuka Eric wakinnye muri Gasogi United, Police FC n’ayandi, Rubibi Bonk wahoze muri Bugesera FC, Uwingabire Olivier uherutse muri Gicumbi FC na Mugwaneza Pacifique uzwi nka Bébeto wakiniye Etincelles FC, Bugesera FC na Police FC.

Amagaju FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu 2017-2018.

Niyibizi ubwo yasinyaga amasezerano y'umwaka umwe mu Amagaju FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .