Nitubona ko ari ngombwa ko mbivamo nzabivamo - Haruna Niyonzima ku byo gusezera mu Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Werurwe 2021 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Niyonzima Haruna, yavuze ko ashobora gusezera mu Amavubi igihe icyo aricyo cyose, ariko yemeza ko agifite imbaraga zo gukina.

Ubwo Amavubi yari amaze gutsinda ikipe ya Mozambique mu cyumweru gishize, Niyonzima Haruna yavuze ko u Rwanda nirubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, kizaba irushanwa rya nyuma akinnye kandi azaba yumva ntacyo yimye igihugu.

Uyu mukinnyi yongeye kubazwa icyo ateganya gukora nyuma y’uko Amavubi yabuze itike y’Igikombe cya Afurika ubwo yari amaze kunganya na Cameroun ubusa ku busa ku wa Kabiri.

Haruna Niyonzima yavuze ko agifite imbaraga zo gukina kandi nta byinshi yatangaza kubera agahinda yatewe no kutagera ku ntego we na bagenzi be bari bihaye, ari yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya 2021.

Yagize ati “Narabivuze ku mukino wa Mozambique, njye ku bwanjye ndacyafite imbaraga zo gukina kuko ninjye wiyumva. N’abatoza kumpamagara ni uko hari icyo bakimbonamo, ariko ntabwo ndibuze gusubiramo amagambo navuze. Gusa ni byinshi bishobora gutuma umuntu avuga ko agiye kureka umupira ariko ntabwo ndibubitangaze cyane kuko ndacyababaye ntabwo nkunda kuvuga ibintu mbabaye.”

“Nzagira igihe cyo kubivuga nibiba nafashe n’uwo mwanzuro wo kureka umupira mu Ikipe y’Igihugu, nzabitangaza kuko ndi Umunyarwanda, ikintu cyose kibaye ngomba kugitangariza Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko ashobora gusezera mbere y’ijonjora rya mbere ry’Igikombe cy’Isi cya 2022 riteganyijwe gutangira muri Kamena uyu mwaka, gusa ngo byose bizaterwa n’abatoza ndetse n’abajyanama be.

Ati “Byose birashoboka, nshobora kuza, nshobora no kutaza kuko mfite abatoza banjye, mfite abajyanama banjye. Ubwo nitwicara tukabona ko ari ngombwa ko mbivamo nzabivamo ariko twicaye tukabona ko hari icyo umuntu agifasha ikipe cyangwa se niba hari icyo abantu bakimbonamo, ibyo byose ni ibintu nzatangaza mu minsi iri imbere.”

Niyonzima yasabye abaca intege abakinnyi kubireka kuko na bo bifuriza ibyiza u Rwanda kandi hari ubushobozi bafite bwo kwitangira igihugu gusa bashobora kunanirwa kwihanganira abantu nk’abo.

Ati “Nababwira byinshi cyane ariko si cyo gihe cyo kubivuga, gusa nababwira ko ndi Umunyarwanda kandi ntawe uzankura ku bunyarwanda. Uyu munsi nshobora kuba ntari mu Ikipe y’Igihugu ariko hari byinshi nshobora kuyifasha kuko niba maze imyaka 14 hafi 15 mu ikipe y’igihugu, ni uko hari ibyo abatoza bagiye bacamo bagiye bambonamo ariko icyo navuga bajye bavuga baziga twese turi Abanyarwanda tuba icyo dushaka ni uguteza imbere igihugu.”

Yakomeje agira ati “Niba uyu munsi nka Haruna mfite umutima wo kwihangana hari barumuna banjye batabishoboye, bajye bihangana bavuge ariko bavuge baziga, nk’uko mpora mbivuga ntabwo twanga abatuvuga nk’abakinnyi ariko hari ibintu biba bidakwiye, niyo mpamvu nababwira nti ntakizambuza kuba Umunyarwanda kandi nkifite imbaraga nzakorera igihugu cyanjye.”

Haruna Niyonzima w’imyaka 31 [ku byangombwa akiniraho], ni we mukinnyi umaze gukinira Amavubi imikino myinshi, aho kuva mu 2006 yagaragaye mu mikino 105.

Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna, yavuze ko we n'abajyanama be nibabona ari ngombwa ko asezera azabikora
Niyonzima Haruna wigaragaje ku mukino u Rwanda rwatsinzemo Mozambique, yakinnye kandi iminota yose muri Cameroun

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .