Nirisarike Salomon yatandukanye na FC Pyunik nyuma y’umwaka n’igice ayerekejemo. Iyi kipe yo muri Armenia yabyemeje imwifuriza guhirwa binyuze mu butumwa yashyize kuri Twitter ku wa Mbere.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu bwugarizi, yavuze ko hari andi makipe bakiri mu biganiro ndetse yizeye ko bizarangira vuba, akabitangaza.
Ati” Aho ngiye kwerekeza muri iyi minsi ndakora ikizamini cy’ubuzima, mpite nsinya, muri iyi minsi birarangira ndahita mbabwira ikipe n’igihugu."
Nirisarike Salomon yagiye muri FC Pyunik muri Nzeri 2019, asinya amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo gutandukana na AFC Tubuze yo mu Bubiligi. Ubwo yari amaze umwaka umwe muri Armenia, yongereye amasezerano, asinya undi mwaka.
Nubwo yirinze kuvuga ikipe imwifuza, bamwe mu nshuti ze za hafi bavuga ko yifuzwa n’imwe mu makipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Budage ishobora kuba Fortuna Düsseldorf yashoboraga no gukinira mu 2019.
Nirisarike Salomon w’imyaka 28, yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya Isonga F.A, muri 2012 yerekeza muri Royal Antwerp yo mu Bubiligi. Yayivuyemo mu 2014 agiye muri Sint-Truidense mbere y’uko mu 2016 atangira gukinira AFC Tubize yamazemo imyaka itatu, akerekeza muri FC Pyunik.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!