Ku isaha ya Saa moya z’ijoro nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yageze muri Guinée-Conakry nyuma y’urugendo rw’amasaha 28 rwanyuze muri Ethiopia no muri Côte d’Ivoire.
Itsinda ry’abantu 37 rigizwe n’abakinnyi, abatoza n’abayobozi baherekeje ikipe, bakiriwe neza n’abanyarwanda benshi batuye muri iki gihugu n’abahagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ireberera inyungu z’u Rwanda mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.
Nirisarike nyuma yo guhura na bagenzi be, yabwiye abanyamakuru ko biteguye gushaka amanota atatu ya mbere mu itsinda.
Ati “Urugendo rwagenze neza tumeze neza nta mvune dufite rwose. Ni umunaniro muke ariko nta kibazo umunsi w’umukino uzajya kugera twiteguye”.
Yakomeje agira ati “Hano abafana batubwiraga ko bazatunyagira bakadutsinda bitanu ariko tumaze kugira inararibonye umupira w’amaguru warahindutse, ibi twabibwiwe kenshi ariko twe ikituzanye hano ni ugushaka intsinzi ya mbere mu itsinda ryacu.”
Umukino uzahuza Amavubi y’u Rwanda na Syli National ya Guinea uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 saa Cyenda z’amanywa.
Mu itsinda rya munani (H) u Rwanda ruherereyemo, Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu, Côte d’Ivoire iheruka gutsinda u Rwanda (2-1) iri ku wa kabiri n’amanota atatu.
Centrafurika iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu naho u Rwanda ruri ku wa nyuma nta nota rurabona.









TANGA IGITEKEREZO