00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nike yatandukanye na Neymar ukurikiranyweho guhohotera umukozi wayo

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Umunya-Brésil ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain, Neymar da Silva Santos Junior, yatandukanye na Nike muri Kanama 2020 nyuma y’uko akurikiranyweho kuba yarashatse gukoresha umukozi w’iyi sosiyete imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Iby’uyu mukozi wa Nike byagiye ahabona mu 2018 ariko ibyo gushaka gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato ngo byakozwe muri 2016 ubwo uyu mukobwa ngo yari i New York ategura ibikorwa bya Neymar mu cyumba cy’imwe muri hoteli zo muri uwo mujyi.

Iyi sosiyete izwiho gukorana n’ibyamamare bitandukanye mu mupira w’amaguru no mu yindi mikino, yavuze ko umukozi wayo yifuzaga ko iby’iri perereza byakorwa mu ibanga ariko mu 2019 bikaza kurangira bigiye ahabona.

Nike ntiyigeze itangaza mazina y’uyu mukozi nk’uko biri mu mahame yayo yo kudashyira ku karubanda uwakorewe ibi byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Iyi sosiyete yavuze ko iperereza ryakorwaga kuri Neymar ritararangira ari na yo mpamvu itagira byinshi irivugaho kandi itarabona ibimenyetso simusiga. Yongeyeho ko yahise itandukana na Neymar kubera ko uyu mukinnyi w’ikirangirire atifuje kuyorohereza no kuyifasha muri iri iperereza rigamije icyiza ku birego biregwa umufatanyabikorwa wayo ku myitwarire idahwitse.

Se wa Neymar yahakanye ibivugwa ku muhungu we ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Brésil, Fohla de Sao Paulo.

Yagize ati “Twaratunguwe kandi Neymar ntabwo azi uwo mukobwa.”

Dayane Crespo uhagarariye Neymar, we yavuze ko imikoranire ya Nike na Neymar yahagaritswe kubera impamvu z’ubucuruzi kandi bidafite aho bihuriye n’ibirego ahakana.

Mu mwaka wa 2019, umugore w’umunya-Brésiil yari yashinje Neymar kumufata ku ngufu ariko uyu mukinnyi ahita yamaganira kure ibyo yaregwaga byose ndetse ikirego giteshwa agaciro kubera kubura ibimenyetso.

Nike yatandukanye na Neymar ukurikiranyweho guhohotera umukozi wayo ubwo bari i New York mu 2016
Neymar yongeye kuvugwaho ihohotera rishingiye ku gitsina nyuma y'uko mu 2019 hari ikirego cyateshejwe agaciro kubera kubura ibimenyetso k'umugore wari wamureze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .