Nigeria yaserutse mu mwambaro udasanzwe yerekeza mu Burusiya (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Kamena 2018 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria [Super Eagles] yaserutse yambaye bidasanzwe mu rugendo rugana mu Burusiya aho yitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi cya 2018.

Abakinnyi ba Super Eagles bayobowe na John Obi Mikel berekeje mu Mujyi wa Yessentuki mu Burusiya, ku wa 11 Kamena 2018, bambaye imyenda gakondo yo muri Nigeria kuva ku nkweto kugeza ku ngofero.

Abadoze imyambaro bashyizeho ibirango bijyana n’umupira w’amaguru birimo ibishushanyo by’umupira biri mu ibara ry’umweru n’ubururu ku ishati.

Nigeria yari imaze ibyumweru bitatu mu myitozo muri Austria yuriye indege yambaye imyenda ya gakondo yo muri iki gihugu. Ni imyambarire yishimiwe na benshi nyuma yo kugaragara mu yo bazakinana iyi mikino yanyuze amaso ya benshi.

Iyi kipe imaze kugarukwaho mu bitangazamakuru byinshi ndetse iri mu zitezwe ahanini bishingiye ku mupira wayo n’udushya yazanye tw’imyambarire.

Abafana b’impande z’Isi bishimiye uko iyi kipe yagaragaye ubwo yamurikaga imyenda izifashisha mu Gikombe cy’Isi, yanamuritswe n’abazwi muri Nigeria biganjemo abahanzi.

Kuri iyi nshuro kandi abafana bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyishimo batewe no kubona Nigeria mu mwambaro mushya.

Umwe yagize ati “Nakunze uburyo mwagiye mutambaye amakote. Turi Abanyafurika. Twambara kimwe tugana mu Burusiya. Amahirwe masa.”

Myugariro wa Nigeria, Elderson Echiejile, nyuma yo guhaguruka yanditse kuri Twitter ye ati “Bwira Isi ko turi kuza.”

Imikino y’Igikombe cy’Isi izatangira ku wa 14 Kamena; Nigeria iri mu itsinda rimwe na Croatia bizahurira Kaliningrad ku wa 16 Kamena 2018, ikurikizeho Iceland na Argentina.

Ikipe ya Nigeria izakina Igikombe cy'Isi mu ifoto ibagaragaza bambaye imyenda gakondo
Kapiteni wa Nigeria, John Obi Mikel (iburyo) afata ifoto y'urwibutso na Ogenyi Onazi
Rutahizamu wa Changchun Yatai, Odion Jude Ighalo
Uhereye ibumoso: Kenneth Omeruo, Chidozie Awaziem, Ogu, Echiejile, Ighalo bari baberewe
Uhereye ibumoso Michael Ogu, Elderson Echiejile na Odion Ighalo bafata ifoto y'urwibutso
Alex Iwobi mu mwambaro Nigeria izambara mu mikino y'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza