00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niba mu 2028 hari igikombe cy’Isi nta kipe y’i Burayi izagikina- Perezida wa UEFA

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi, Aleksander Čeferin, yateye utwatsi igitekerezo cy’uko Igikombe cy’Isi cy’ibihugu cyajya gikinwa buri myaka ibiri.

Mu Nteko Rusange ya 71 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yabaye muri uku kwezi, ibihugu byinshi byashyigikiye igitekerezo cyatanzwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Arabia Saoudite ko “Igikombe cy’Isi cyajya kiba buri myaka ibiri aho kuba buri myaka ine nk’uko byari bisanzwe.”

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Record, Aleksander Čeferin uyobora UEFA, yavuze ko bidashoboka gukina Igikombe cy’Isi buri myaka ibiri ndetse icyo gitekerezo nta gishingiro gifite.

Ati “Ntabwo bishoboka, ni igitekerezo kidafite ishingiro. Igikombe cy’Isi gitaha kizakurikira icya 2022 ni mu 2026.”

Yakomeje agira ati “Mu 2028 dufite Igikombe cy’u Burayi, bivuze ko niba hari Igikombe cy’Isi mu 2028 nta makipe y’u Burayi azagikina. Niba amakipe yo muri Amerika y’Epfo afite Copa America, na yo ntazagikina.”

Umuyobozi wa UEFA yavuze ko mu gihe ibihugu byo kuri iyo migabane yombi byaba bititabiriye iryo rushanwa ryaba ritakiri igikombe cy’Isi.

Ati “Kizaba kikiri Igikombe cy’Isi ubwo? Ni igitekerezo kidafite ishingiro rwose, sinumva impamvu ibyo tubikeneye.”

“Abakinnyi bari kuvunika cyane muri iyi minsi kuko bahora bakina kubera iminsi yose iriho imikino. Ni igitekezo cya politiki, ariko mu kuri ntabwo kizashyigikirwa.”

Igikombe cy’Isi cy’abagabo gisanzwe gitegurwa buri myaka ine kuva mu 1930 ubwo cyakinwaga bwa mbere, uretse mu 1942 na 1946 aho kitabaye kubera Intambara ya Kabiri y’Isi.

Ni ko bimeze kandi no ku irushanwa ry’abagore, na ryo riba buri myaka ine kuva ritangijwe mu 1991.

Kuba Igikombe cy’Isi cyajya kiba buri myaka ibiri, bizagira ingaruka ku yandi marushanwa arimo Igikombe cy’u Burayi nacyo kiba buri myaka ine, hagati y’amarushanwa abiri y’Igikombe cy’Isi.

Igikombe cy’u Burayi cyagombaga kuba mu mwaka ushize wa 2020, cyimuriwe hagati ya tariki ya 11 Kamena n’iya 11 Nyakanga 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.

Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yavuze ko nihaba Igikombe cy'Isi mu 2028 nta kipe y'i Burayi izacyitabira
U Bufaransa ni bwo buheruka kwegukana Igikombe cy'Isi cy'abagabo kiba buri myaka ine
Igikombe cy'Isi cy'abagore nacyo kiba buri myaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .