Ni Abanyarwanda bangahe bamaze kumenyekana ko bazajya mu gikombe cy’Isi mu Burusiya?

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Kamena 2018 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ibihumbi by’Abanyarwanda bizaba bikurikirana igikombe cy’Isi kuri za televiziyo, hari abandi bazakurikira iyi mikino imbonankubone barimo icumi bafite amatike y’umukino wa nyuma uzabera kuri Luzhniki Stadium mu Mujyi wa Moscow ku wa 15 Nyakanga guhera saa kumi n’imwe z’amanywa.

Igikombe cy’Isi kizatangira mu Burusiya tariki 14 Kamena kugera tariki 15 Nyakanga, kikazitabirwa n’ibihugu 32 bizakinira kuri Stade 12 zitandukanye.

Ni irushanwa buri mukunzi w’umupira w’amaguru aba arota kuzareba imbonankubone yicaye muri stade ariko ni bake babona ayo mahirwe. Uyu mwaka, Ferwafa yasabiye amatike abanyarwanda icumi bakaba bazareba umukino umwe, uwa nyuma wonyine.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Ferwafa, Bonnie Mugabe, ati “Kugeza ubu abo tuzi ni 10 twasabiye. Murabizi iyo igikombe cy’Isi kigeze, FIFA iha umwanya amashyirahamwe, agasabira bamwe mu banyamuryango cyangwa undi wese wifuza kuzajya kureba iryo rushanwa. Muri Mutarama twatanze itangazo ku bifuza kuzajyayo, hiyandikishije abantu 10, abo nibo tuzi.”

Mugabe yasobanuye ko nubwo abo bantu biyandikishije ku bufatanye na FIFA, nta yindi nkunga bazahabwa uretse koroherezwa mu kubona ibyangombwa by’inzira naho ibindi nk’amatike y’indege zizabajyana mu Burusiya, ibizabatunga n’aho bazaba bakazirwariza.

Usibye abasabiwe na Ferwafa, undi muntu wese wifite yashoboraga kuba yagura itike ku rubuga rwa Fifa agatangira urugendo ruzamuganisha kujya i Moscow dore ko ariyo yaheshaga umuntu Visa ubwo yabaga ageze muri Ambasade.

Ku rundi ruhande ariko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc, yabwiye IGIHE, ko Abanyarwanda ku giti cyabo bamaze kumenyesha ambasade ko bazajya kureba igikombe cy’isi ari umunani ariko ko bishoboka ko hari abandi batiriwe bayimenyesha bazagenda bisanzwe.

Ati “Bageze ku munani ariko kuri twe ni benshi. Ni bo bamaze kutubwira ko baguze itike, ariko abo ni abatwandikiye turizera ko hari abandi babonye atari ngombwa kutwandikira kuko amatike baguze ni ayabo […] Ntabwo ndamenya umupira bazaza kureba uwo ariwo, ese ni utangira, ese ni uhera.”

Abanyarwanda nibo bamenyesheje Ambasade y'u Rwanda mu Burusiya ko bazitabira igikombe cy'Isi

Amb. Mujawamariya uhagarariye u Rwanda mu Burusiya kuva muri Mutarama 2014, yashimangiye ko nta kibazo cy’umutekano abazitabira igikombe cy’Isi bazagira kuko ari kimwe mu byashyizwemo imbaraga cyane.

Ati “Umutekano urakajijwe rwose. Stade zo zuzuye umwaka ushize, imihanda imeze neza, bubatse inyubako nyinshi aho abantu bashobora kuzakodesha aho barara kandi hazaba hari abantu benshi. Ikintu bitayeho cyane ni umutekano w’abantu bazitabira igikombe cy’Isi. Buri nguni izaba irimo abantu bashinzwe umutekano ku buryo abantu badakwiye kugira impungenge.”

Yasabye Abanyarwanda bazajya mu Burusiya ko uwazagira icyo yifuza gufashwa na Ambasade yaba gushaka hotel ihendutse n’ikindi cyose yazayegera yisanga kuko ari cyo ihabereye.

Mu byumweru bitatu bishize, itike y’amafaranga make mu mikino y’iki gikombe, yaguraga ibihumbi 40 by’ama-ruble (agera ku bihumbi hafi 480 Frw).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza