00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngeze kuri 80%- Masudi waruciye akarumira abajijwe kuri Kwizera Olivier

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa Rayon Sports yaruciye ararumira abajijwe niba yarabonanye n’umunyezamu Kwizera Olivier mu gihe kandi yavuze ko ageze kuri 80% yubaka ikipe azakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Rayon Sports ikomeje gukina imikino itandukanye ya gicuti mu rwego rwo kugerageza abakinnyi bashya no kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 ku wa Gatandatu, umutoza wayo, Masudi Djuma, yavuze ko ageze ku rwego rwa 80% ndetse asigaje kubona abakinnyi bo ku myanya itatu.

Ati “Ngeze kuri 80%, nsigaje ahantu hatatu. Ntimumbaze ariko.”

Abajijwe niba mu myanya itatu asigaje harimo rutahizamu n’umunyezamu, Masudi yagize ati “Ni ahantu hatatu nababwiye, ntimumbaze. Muzabona ku mukino wa Mukura aje n’undi nyuma.”

Ku bijyanye n’ibiganiro yagiranye n’umunyezamu Kwizera Olivier, Masudi Djuma yavuze ko ari ibanga.

Ati “Iryo ni ibanga ariko, nababwiye ngo muzabona umwe umwe, tuzarangiza imikino ya gicuti ikipe iri hariya, dutangire akazi.”

Yongeye kubazwa niba koko barabonanye, Masudi yavuze ijambo rimwe ati “Murakoze”.

Kwizera Olivier aherutse kwihakana amasezerano bivugwa ko afitanye na Rayon Sports ndetse hari amakuru avuga ko ari mu biganiro bigeze kure na AS Kigali.

Kuri ubu, Rayon Sports ifite abanyezamu batatu ari bo Hategekimana Bonheur uheruka kugurwa muri Espoir FC, Hakizimana Adolphe na Bashunga Abouba.

Abandi bakinnyi bashya iyi kipe yaguze ni Rharb Youssef, Ayoub Ait Lahssaine, Essombe Willy Onana, Souleyman Sanogo, Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed, Hategekimana Bonheur, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.

Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’ amaze iminsi akora imyitozo muri iyi kipe ashobora kongera gukinira ndetse byitezwe ko we na Muhire Kevin bari mu bazasinya mu minsi ya vuba.

Rayon Sports imaze gukina imikino ya gicuti ine, aho yatsinze Musanze FC igitego 1-0, itsinda AS Muhanga 3-1 na AS Kigali igitego 1-0 mu gihe yatsinzwe na Gorilla FC 1-0.

Ku wa Kane, izakina na Mukura Victory Sports mu wundi mukino wa gicuti uzabera i Huye mu gihe kandi ishobora gukurikizaho Police FC.

Masudi Djuma yirinze gutangaza byinshi abajijwe ku bakinnyi asigaje kugura n'ibiganiro yagiranye na Kwizera Olivier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .