Neymar, Coutinho na Gareth Bale, amazina akomeye i Burayi yaheze mu rungabangabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kanama 2019 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru i Burayi kugeza ubu ntibaramenya aho bazakina mu mwaka utaha w’imikino nyuma y’uko umubano bafitanye n’amakipe yabo udahagaze neza.

Neymar wa Paris Saint-Germain na Philippe Coutinho ukinira FC Barcelone bamaze iminsi basaba amakipe yabo kubarekura kugira ngo bajye aho bashobora gukina mu gihe Gareth Bale we afitanye amahari n’umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane.

Neymar na Coutinho ni bamwe mu baguzwe akayabo ubwo bajyaga mu makipe barimo ariko ubu biragoye ko hari ikipe yabafata bitewe n’uko isoko ryigura ryazamutse ubwo bagurwaga.

Simon Chadwick, inzobere y’umwarimu mu bya Siporo muri Kaminuza ya Salford yabwiye CNN ko ubwo Neymar yerekezaga muri Paris Saint-Germain mu myaka ibiri ishize byangije isoko ry’abakinnyi kuko yatanzweho umurengera, akagurwa miliyoni $246.

Ati ”Ubwo Neymar yajyaga muri PSG mu myaka ibiri ishize, byangije burundu isoko ry’abakinnyi ndetse na we bizamugiraho ingaruka nk’uwabitangije.”

Uyu mugabo asanga bigoye ko Coutinho na Neymar b’imyaka 27 na Gareth Bale w’imyaka 30 bakongera kugurwa amafaranga menshi kuko bagenda bakura.

Chadwick avuga ko byibuze abakinnyi nka Kylian Mbappé w’imyaka 20, ari bo bashobora gutangwaho igiciro kiri hejuru kuko bafite imyaka 10 iri mbere bakina.

Ubwo PSG yaguraga Neymar, yari yitezweho guhangana cyane muri UEFA Champions League, igashaka igikombe.

N’ubwo yatsinze ibitego 27 mu mwaka we wa mbere w’imikino, na 24 mu mwaka wa kabiri, Neymar ntacyo yafashije bagenzi be kugira ngo bitware neza i Burayi.

PSG yihariye ibikombe byo mu Bufaransa, yasezerewe na Manchester United muri 1/8 cya Champions League nyamara yari yatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye mu Bwongereza.

Neymar waranzwe no kuvunika no guhagarikwa mu mikino itandukanye, yanambuwe kandi igitambaro cy’ubukapiteni mu Ikipe y’Igihugu ya Brésil kubera ibibazo by’imyitwarire.

Mu kwezi gushize, nyuma y’uko bagenzi be bo muri Brésil batwaye Copa América yarebeye mu bafana kuko yari yaravunitse, Neymar yananiwe kwitabira imyitozo ya mbere ya PSG, biteza umwuka mubi hagati ye n’ikipe, aho bivugwa ko ashaka gusubira muri FC Barcelone.

Umuyobozi wa Siporo muri PSG, Léonardo, yabwiye Le Parisien ko Neymar ashobora kugenda niba ari ko abishaka.

Umwe mu banditsi b’imikino bakomeye i Burayi ukora kuri BT Sport, James Horncastle, yabwiye CNN ko abakinnyi bafite amazina akomeye bumva bamaze kurenga urwego rw’ikipe bagashaka kugenda.

Ati ”Neymar muri PSG, Paul Pogba muri Manchester United, mu Butaliyani mwabonye ibyabaye Juventus yishyura miliyoni $90 kuri Gonzalo Higuain, bashaka kumutanga muri Milan mu mwaka ushize. Milan yavuze ko bitashoboka, ajya muri Chelsea none ubu yagarutse muri Juventus.”

“Ntekereza ko isoko ry’abakinnyi ryataye agaciro, aho kuri ubu riri kuzanira ibibazo amakipe.”

Uretse Neymar, hari kandi Philipe Coutinho uherutse gutangwaho miliyoni $170 ava muri Liverpool mu mwaka ushize. Ntacyo arakora muri Barcelone nyamara yari umukinnyi ukomeye muri Premier League.

Yabaye umukinnyi uhenze wa gatatu mu mateka y’umupira w’amaguru ubwo yerekezaga muri FC Barcelone, ariko ubu ahazaza he hasa n’ahadafite ishusho.

Birashoboka ko yagaruka mu Bwongereza, aho nyuma y’uko umutoza wa Liverpool Jürgen Klopp avuze ko bidashoboka kumugarura, Arsenal ishobora kumutizwa mu gihe Tottenham na yo ibyifuza.

Undi mukinnyi kugeza ubu ahazaza he hari mu cyeragati ni Gareth Bale ukinira Real Madrid.

Uyu mugabo w’imyaka 30, afite imyaka itatu isigaye kugira ngo amasezerano ye agere ku musozo.

Mu minsi ishize, yashoboraga kwerekeza mu Bushinwa mu ikipe ya Jiangsu Suning yari kujya imuha miliyoni $1.2 ku cyumweru, ariko Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez ntiyabishyigikira.

Gareth Bale wagiye yibasirwa n’imvune mu myaka ine amaze muri Espagne, yabanje mu kibuga inshuro 79 gusa muri shampiyona kuva mu 2014.

Mu bikombe 14 yafashije iyi kipe kwegukana, yatsinzemo ibitego 102, atanga imipira 65 mu mikino 231.

Umubano utari mwiza uri hagati ye n’umutoza Zidane ni kimwe mu bishobora gutuma yisanga hanze ya Real Madrid n’ubwo ubuyobozi bwo butabishyigikiye.

Neymar arashaka kuva muri PSG, agasubira muri FC Barcelone
Coutinho wasinye imyaka itanu muri FC Barcelone mu mwaka ushize, ashobora gutizwa muri Arsenal
Gareth Bale utumvikana n'umutoza Zidane, asigaje imyaka itatu muri Real Madrid
Neymar yabaye umukinnyi uhenze ku Isi mu 2017 ubwo yasinyiraga PSG imyaka itanu mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza