00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Newcastle United yisanze mu makipe akize ku Isi nyuma yo kugurwa n’Abanya-Arabie Saoudite

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Newcastle United ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, ni imwe mu makipe akize ku Isi nyuma y’uko ku wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021, yaguzwe n’Abanya-Arabie Saoudite bibumbiye mu kigega cy’ishoramari cya Public Investment Fund (PIF) kuri miliyoni 305£ (asaga miliyari 420 Frw).

Hari hashize umwaka n’igice Abanya-Arabia Saoudite bagaragaje ko bashaka kugura Newcastle, ariko bakitambikwa n’ubuyobozi bwa Premier League.

Ku wa Kane ni bwo byatangaje ko iyi kipe yamaze kugurwa n’ikigega cy’ishoramari cya Public Investment Fund (PIF) nyuma y’uko Premier League yijejwe ko Arabie Saoudite itazivanga mu miyoborere y’ikipe.

Public Investment Fund izatanga 80% by’amafaranga yaguzwe iyi kipe kandi ntaho ihuriye na Leta ya Arabie Saoudite nubwo ihagarariwe n’Igikomangoma Mohammed bin Salman uyobora iki gihugu kuva mu 2017.

Newcastle yagurishijwe nyuma y’isuzumwa ryakozwe n’abayobozi ba Premier League, bishyira iherezo ku buyobozi bwa Mike Ashley wari umaze imyaka 14 ari we nyir’iyi kipe.

Abafana bahuriye hanze ya Stade St James Park ya Newcastle ku wa Kane, bishimira ko noneho byemejwe ko iyi kipe igurwa n’Abanya-Arabie Saoudite.

PIF yaguze iyi kipe, ifite umutungo wa miliyari 250£, bituma Newcastle United iba imwe mu makipe akize ku Isi kuko ukubye inshuro 10 uwa ba nyiri Manchester City ndetse ukaguba inshuro 50 uwa ba nyiri Paris Saint-Germain.

Sheikh Mansour wa Manchester City abarirwa umutungo wa miliyari 23.3£ mu gihe Qatar Sport Investments iyobowe na Nasser Al-Khelaifi unayobora Paris Saint-Germain, ifite umutungo wa miliyari 6,5£.

Umucungamutungo w’Umwongereza, Amanda Staveley wafashije Abanya-Arabie Saoudite kugura Newcastle United, yavuze ko bateganya kuyishoramo by’igihe kirekire ku buryo ihatanira ibikombe bikomeye.

Newcastle United iheruka kwegukana igikombe gikomeye mu Bwongereza ubwo yatwaraga FA Cup mu 1955.

Itangazo ryashyizwe hanze na Premier League ku wa Kane rigira riti “Premier League, Newcastle United FC na St James Holdings Limited uyu munsi byakemuye amakimbirane ajyanye n’igurwa ry’ikipe n’ihuriro rya PIF, PCP Capital Partners na RB Sports & Media.”

Bwa mbere ubwo byasaga nk’ibyarangiye ko iyi kipe igurwa hari muri Mata 2020, ariko abaguzi basubizwa inyuma nyuma y’amezi ane ubwo Premier League yasabaga inkiko ko zanga ugomba kugira uruhare ku ikipe.

Bivugwa ko kwemeranywa kwagezweho nyuma y’aho Arabie Saoudite yakemuye amakimbirane yari ifitanye n’ikigo cy’itangazamakuru cya beIN Sports cyo muri Qatar, cyerekana Premier League, ariko kikaba cyari kimaze imyaka ine kitemerewe gucuririza mu Burasirazuba bwo Hagati.

Indi mpamvu yatindije igurwa rya Newcastle United ni uko imiryango mpuzamahanga irimo Amnesty International yari yasabye ko ubusabe bw’Abanya-Arabie Saoudite bwasubizwa inyuma kuko iki gihugu kitita ku burenganzira bwa muntu.

Kimwe mu byazamuraga impaka kurushaho ni urupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi wishwe mu 2018, bikavugwa ko byari ku itegeko ry’Igikomangoma kiyoboye Arabie Saoudite nubwo uyu muyobozi abihakana.

Hemejwe ko Umuyobozi wa PCP Capital, Amanda Staveley, ari we uzayobora inama y’ubuyobozi ya Newcastle mu gihe Yasir Al-Rumayyan wa PIF azaba umuyobozi mukuru, ariko udafata ibyemezo.

Muri Gicurasi 2007 ni bwo Mike Ashley yaguze iyi kipe kuri miliyoni 134£, ariko ashaka kuyigurisha muri Nzeri 2008 ubwo yari ku gitutu cy’abafana nyuma yo kwegura kwa Kevin Keegan.

Muri uwo mwaka, Newcastle United yamanutse mu cyiciro cya kabiri, byongera mu 2015/16, nubwo yahitaga igaruka nyuma yo gutwara igikombe cya Championship.

Umwanya mwiza iyi kipe yagize ifitwe na Ashely ni uwa gatanu mu mwaka w’imikino wa 2011/12 ubwo yatozwaga na Alan Pardew.

Mu Ukwakira 2017, Mike Ashley yongeye gushyira iyi kipe ku isoko, ariko habura uyigura. Kuri ubu, iri ku mwanya wa 19 ndetse nta mukino iratsinda muri irindwi imaze gukinwa muri Premier League.

Mu myaka 14 yari ifitwe na Mike Ashley, Newcastle United yashoye miliyoni 486,4£ mu kugura abakinnyi, yinjiza miliyoni 356,6£ mu bo yagurishije.

Newcastle United yaguzwe n'Abanya-Arabie Saoudite ku wa Kane
Mike Ashely (ibumoso) yari amaze imyaka 14 ari we nyiri Newcastle United
Igikomangoma Mohammed bin Salman ari mu bagize uruhare rukomeye ngo PIF igure Newcastle United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .